Benshi mu bazishinga bagaragaza imbomagamizi ikomeye bahura nayo kugira ngo bahabwe ibyangombwa bishimangira ko ibyo bakora byujuje ubuziranenge, ikintu bafata nk’urukuta rurerure rubazitira gukora byinshi no kwaguka ku masoko.
Mukwiye Augustin ufite uruganda rukora amavuta yo guteka mu bihwagari rukaba rukorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi, yabwiye IGIHE ko bagorwa cyane no kubona ibyangombwa by’ubuzirange baba basabwa kugira ngo babashe gucuruza ibyo bakoze nta nkomyi.
Yagize ati “Urugendo rwo kubona ibyangombwa ntabwo ari urugendo rworoshye kuko kugeza ubu dufite ibigo bibiri harimo RSB(Rwanda Standards Board) na Rwanda FDA tugifite imbogamizi ku kubona amakuru yabyo. Ibyo bigo buri cyose gifite ibyo kigukeneyeho kugira ngo wuzuze ibyo gisaba. Rero,ayo makuru ntibiba byoroshye kuyabona.”
Yakomeje agira ati “Indi mbogamizi ni ibiciro bijyanye n’ibyangombwa ubona biri hejuru aho ubona ko n’igishoro rimwe na rimwe gishobora kugenderamo mu gihe uri kubisaba. Nko kugira ngo ubone icyangombwa cy’ibanze byari ibihumbi 200 ubu batubwiye ko bagabanyije bagize ibihumbi 100 Frw. Iyo ukeneye kugira ngo bacyongerere agaciro naho ugatanga ibihumbi 100 kandi icyo tuvuga ni kimwe mu byangombwa bine”.
Ibi abihurizaho na Nizonema Philippe uhagarariye ikigo kitwa Avocare Ltd cyongerera agaciro urubuto rwa avoka gikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi.
Yavuze ko kubona ubuziranenge ari ibintu bikigoranye bisaba imbaraga nyinshi.
Ati “Dusaba ibyangombwa by’ubuziranenge badusabye gutunganya inyubako dukoreramo, badusaba gukoresha imashini zujuje ibisabwa ariko urugendo rwo kubikorerwa ruba ruvunanye cyane. Ikindi ubona ko ku muntu ugitangira bitapfa kumworohera ako kanya adafite amafaranga menshi. Mbona icyakorwa ari uko bakorohereza abagitangira ntibabishyire hejuru cyane kuko umuntu ugitangira ntabwo yabona amafaranga agura buri kimwe cyose.”
Basabye ibigo bishinzwe ubuziranenge byamanura serivisi zabyo zikabegera nk’uko bikorwa ku zindi nzego zifitiye akamaro abaturage.
Rwiyemezamirimo Mukwiye ati “Niba bashaka ko Made in Rwanda itera imbere koko nibatwegere. Abakiliya bacu baba bashaka ko tubereka ko dufite ubuziranenge, igihe uzaririye mu kubibereka rero ni ho umushinga uhera ugwingira kuko utakaza umwanya mu gusiragira mu byangombwa.”
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yemera ko koko ibi bibazo bihari kandi ko bitwara igihe kirekire kugera ku byangombwa by’ubuziranenge.
Minisitiri Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko ariyo mpamvu hashyizweho gahunda yiswe ‘Zamuka ubuziranenge’.
Yagize ati “Niyo mpamvu kuri porogaramu yacu tuvuga ngo Zamukana ubuziranenge, ntabwo watangira none ngo ejo uhite ubona ibikenewe byose ariko icyiza kirimo ni uko byibuze ikijya ku masoko abantu barya cyangwa banywa byibuze Rwanda FDA iba yarabirebye ikabona ko nta kibazo, hakaba hasigaye gutanga ibindi byangombwa.”
“Urugendo ruracyari rurerure koko, hari ugutinda kugaragaramo bahora batubwira ndetse n’uburyo basurwa bishobora gutwara umwanya, ariko dukora ibishoboka byose kugira ngo byihute. Icyo nakwizeza ababikoramo, ni ugukomeza kongeramo imbaraga kuko twifuza ko byakwihuta kandi igiciro kikaba gitoya.”
Ku kijyanye no kumanura abakozi b’ibyo bigo mu turere bikegera abaturage babikeneye, Minisitiri Dr Ngabitsinze yijeje ko biri gukorwaho ku buryo mu minsi ya vuba bizaba byakemutse.
Kugeza ubu mu gihugu biragarara ko urwego rw’inganda narwo rukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu aho zitanga imirimo myinshi hirya no hino kandi ugasanga abenshi mu bazikoramo ari urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!