Icyakora iyi mibare itandukanye cyane no mu ishoramari, kuko ho batarabasha gutinyuka nk’abagabo.

Mu nama ibera i Kigali y’Ihuriro rizwi nka ‘Global Women’s Summits’ izitabirwa n’abagera ku gihumbi baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi , ihuriro rirabera umunsi umwe n’umunsi mpuzamahanga w’abagore tariki ya 8 Werurwe 2016, barigira hamwe uburyo abagore batinyuka mu bijyanye n’ubukungu, ishoramari no guhanga udushya.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi mu rugaga rwa ba rwiyemezamirimo b’abagore mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF) Anita Kivuye Kwizera, yavuze ko abari mu rugaga rwa ba rwiyemezamirimo b’abagore bagera kuri 3600 uretse ko hari n’abandi bari mu byiciro bitandukanye bigize PSF. Avuga ko uko bangana kose ari umubare muto ugereranyije n’abagabo.

Iyi nama izaba ku bufatanye bw’Umuryango Kora Associates, New Faces New Voices, Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Banki y’Isi n’Ihuriro ry’Abagore bikorera.

Mu kiganiro n’Abanyamamakuru, Umuyobozi wa KORA Associates, Mireille Karera yavuze ko muri iyi nama harareberwa hamwe uburyo no mu rwego rw’ubukungu abagore batezwa imbere.

Ati “Tuzaganira uburyo bwo guteza imbere abagore no kuzamura umusanzu wabo ku iterambere ry’u Rwanda… Muri Politiki ni twe dufite abagore benshi ku isi ariko mu bucuruzi haracyagaragaramo icyuho, hari akazi kenshi tugomba gukora , ako kazi gatangirira ku muntu ku giti cye umuntu akumva ko afite agaciro, akumva ko ashobora gukora ikimuhesha agaciro n’igihugu muri rusange”.

Karera yavuze ko ariyo mpamvu bazanye impuguke mu Rwanda ndetse n’abikorera no mu bihugu bitandukanye bazereka abagore b’Abanyarwandakazi uko bagiye biteza imbere, ndetse bakaganira uburyo Abanyarwandakazi bakwiteza imbere bijyanye n’urwego bariho.

Umuyobozi w’Umuryango Faces New Voices, Monique Nsanzabaganwa yavuze ko uyu muryango ukora ubuvugizi ku bagore mu rwego rwo gushora imari, kugera ku mafaranga, kugira ijambo mu bucuruzi ndetse no kugira abagore benshi bafite ijambo mu micungire y’ibigo by’imari bikomeye.Gusa yavuze ko urugendo rukiri rurerure.

Ati “Muri uyu muryango duhuriza hamwe abantu tukabakorera ubuvugizi, kuko mu Rwanda hakiri icyuho ku buryo abagore bashyikirana n’ibigo by’Imari. Ntabwo bizakorwa ejo, ariko bizatangira ejo” .

Yavuze ko umuryango New Voices, New Faces mu Rwanda uzakomeza ubukangurambaga ku bagore kugira ngo bitabire kuzigama amafaranga make kugirango bagere ku mishinga minini.

Mu biganiro bizatangirwa muri iyi nama bishingiye ku buryo bushya bwo gufasha abagore kugera ku mafaranga, uburyo bwo guhanga imishinga ibyara inyungu ndetse no kubagaragariza ko kwiteza imbere aribyo bizabarinda n’ibindi bibazo by’ihohoterwa abagore bakunze guhura nabyo.

Iyi nama y’Abagore ifatwa mu zikomeye ku rwego rw’isi, ngo izafasha abagore gusobanukirwa uko bahangana n’ingorane bahura na zo mu buzima busanzwe no mu ishoramari.

Umuryango “Global Women” washinzwe mu mwaka wa 2009 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu, ukorera mu bihugu 22 ku isi birimo n’u Rwanda.

Umuyobozi wa KORA Associates Mireille Karera
Umuyobozi wa KORA Associates Mireille Karera
Umuyobozi wa  Faces New Voices Monique Nsanzabaganwa
Umuyobozi wa Faces New Voices Monique Nsanzabaganwa

[email protected]