Koperative 11 z’abahinzi b’ibigori na soya bo mu Ntara y’Uburasirazuba bemerewe inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 6,4, muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihingwa birwanya imirire mibi ihuriweho na n’Umuryango Mpuzamahanga w’Imari (IFC) na banki ya KCB.
Iyo nguzanyo izafasha abahinzi baciriritse ibihumbi 12, kubona ibikoresho by’ubuhinzi, imbuto, inyongeramusaruro n’amahugurwa ku buhinzi bwa kijyambere.
Nyuma yo gusarura biteganyijwe ko aba bahinzi bazafashwa kubona ububiko bw’umusaruro, amasoko n’ibindi.
Abahinzi bo mu Rwanda bari basanzwe bataka ikibazo cy’uko amabanki yo mu Rwanda aseta ibirenge mu kubaha inguzanyo, kuko ubuhinzi buhura n’ibyago bikomeye bituma buhomba bigatuma na banki yemeye kurekura inguzanyo iyishyira ku nyungu ihanitse bikagora umuhinzi kwishyura.
Ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano y’ubufatanye muri uyu mushinga, umuyobozi wa KCB Rwanda, izanyuzwamo aya mafaranga, Maurice Toroitich yavuze ko iyi gahunda izafasha abahinzi kongera umusaruro w’ibigori na Soya, kuko ikibazo cy’inguzanyo n’inyungu zihanitse cyabagongaga cyakuweho.
Yagize ati “Iyo urebye uyu munsi abahinzi bagurizwa ku nyungu ya 18%. Baba bafite ibyago byinshi byo guhomba ku buryo bituma banki zigenda biguru ntege mu kubaguriza n’izibagurije zikabaka inyungu iri hejuru. Ubu iyi gahunda izadufasha gutanga inguzanyo ku nyungu nto kuko ibyo byago byirinzwe bihagije.”
Visi Perezida wa IFC ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ibyago byo guhomba kw’imishinga Ethiopis Tafara, yijeje ko uyu mushinga uzafasha Abanyarwanda kwihaza ku biribwa.
Ikibazo cy’inguzanyo ku bahinzi kimaze igihe. Mu Ugushyingo kw’umwaka ushize, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko abahinzi bafite ikibazo gikomeye cy’uko iyo batanze dosiye zisaba inguzanyo muri banki nta gaciro zihabwa, bigakoma mu nkokora gahunda zo kubyaza umusaruro urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.
Iki kibazo kandi cyashimangiwe n’Abadepite bagize komisiyo ifite ubuhinzi mu nshingano bavuze ko bazengurutse igihugu basura abahinzi, bagasanga bataka kwimwa inguzanyo muri za banki, ndetse banazihabwa bagasabwa inyungu y’urucantege, ugereranije n’urwunguko ruto abandi basabwa.
Abagize iyi komisiyo bagize bati “Dosiye zisaba inguzanyo z’abahinzi ntizihabwa agaciro ndetse n’abahinzi benshi batinya kwaka inguzanyo kuko inyungu ya 17% na 19% mu mabanki, cyangwa na 24% muri SACCO ziri hejuru cyane.”
Kugeza ubu ikibazo cy’inguzanyo mu buhinzi nticyirabonerwa umuti, icyakora Minisiteri y’ubuhinzi yagaragaje ko mu gihe abakora iby’ubwishingizi bahindukira bakareba no mu buhinzi, wenda za banki zakwemera kubaguriza nta mananiza.



















TANGA IGITEKEREZO