00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari biyemeje gutangira ishoramari ritumiza moto mu mahanga

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 5 November 2015 saa 06:47
Yasuwe :

Abamotari basaga ibihumbi 19 bo mu makoperative 192 yo hirya no hino mu gihugu, bagiye gutangira ishoramari rizajya ritumiza moto mu mahanga zigacururizwa mu Rwanda, ku buryo nabo batazarambiriza ku gutwara abagenzi gusa, ahubwo bakagira n’ibindi bibinjiriza.

Mu nama rusange yahuje abayobozi b’aya makoperative 192 yo hirya no hino mu gihugu, hagaragajwe ko umushinga biyemeje wo gutangira ishoramari rizabinjiriza amafaranga ndetse gucuruza moto ntibyiharirwe n’abanyamahanga gusa, ari umushinga bagiye gushyiramo imbaraga ku buryo uzaba watangiye mu mwaka umwe uri imbere.

Ntaganzwa Celestin, Umuyobozi w’Impuzamashyirahmwe y’abatwara abantu kuri moto (FERWACOTAMO), yatangaje ko nyuma y’inama z’abamotari zagiye ziba bakagaragaza ko bakeneye ikintu kirambye bashoramo imari, ngo batekereje gukora ishoramari ritumiza moto mu Buhinde zigacururizwa mu Rwanda.

Ati “Abanyamuryango bacu bifuje ko twakora ishoramari ry’ubucurizi bwa moto, nabo bakajya bazibona byoroshye ndetse kuko usanga abenshi bazicuruza ari abanyamahanga, natwe ayo mafaranga akaguma imbere mu gihugu kuko bo iyo bamaze gusora bayijyanira iwabo.”

Yakomeje avuga ko uwo mushinga barimo kuwigana ubushishozi ku buryo inyungu izavamo yabafasha kugera ku bindi bikorwa.

Aha yashimangiye ko iyi nyungu izatuma bubaka amashuri hirya no hino mu Turere abamotari bazajya bagana bakigishwa kwihangira imirimo ndetse bakiga n’indimi kugira ngo iterambere rye kubasiga, babashe kuvugana n’abagenzi mu ndimi baba bavuga izo ari zo zose.

Mu ntego bihaye, ni uko mu mwaka umwe bazaba bamaze gutanga miliyoni 476 n’imisango, bakazafata n’inguzanyo maze mu myaka ine bakazaba bamaze kuyishyura.

Baranoga Pascal wo mu ishyirahamwe ry’Abamotari rya Gikondo, avuga ko icyatumye nk’abamotari bagira iki gitekerezo ari uko basanze ari ibintu bishoboka, ati ”Ubu abantu babuzwa gukora ishoramari n’uko umutungo uba wacunzwe nabi, ariko twemeje ko amafaranga azajya ava kuri konti ari uko igikorwa kigiye gutangira kandi ni ibintu bishoboka ko natwe twaba abashoramari mu gihugu cyacu.”

Mu myanzuro bihaye itajenjetse kugira ngo ishoramari ryabo rizagerweho, biyemeje kuzakoresha abakozi babifitiye ububasha bakajya bacungwa na FERWACOTAMO kugira ngo hatazabaho ikibazo ntibagere ku ntego biyemeje.

Ishoramari ni ikintu Leta y’u Rwanda ishyize imbere kugira ngo abantu be kurambiriza ku bintu by’ako kanya gusa, ahubwo habemo no guteganyiriza ejo hazaza.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages