Ni mu gihe habura umunsi umwe ngo icyiciro cy’ibanze cyo kugura iyi migabane kirangire.
Umuyobozi w’isoko ry’imari n’imigabane,Celestin Rwabukumba, yabwiye IGIHE ko abantu babyiganira kugura iyi migabane ari benshi ndetse ko ari rimwe mu masoko yitabiriwe cyane.
Rwabukumba yagize ati: “Abantu barimo n’Abanyamahanga barabyitabira ku buryo bushimishije cyane kandi ni mu gihe ibyo bagiye bahakorera byarabungukiye. Habaye ibikorwa byo kubisobanura mu bihugu nka Afurika y’Epfo,u Bwongereza n’imbere mu gihugu.”
Rwabukumba yakomeje avuga ko mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo imirimo yo kugurisha iyi migabane irangire,abantu bakomeje kwiyongera ubutitsa.
Yagize ati: “Ikigaragara ni uko ubwitabire burimo kwiyongera. Buri munsi nakira abantu benshi cyane atari nanjye ubishinzwe."
Rwabukumba yakomeje avuga ko hakiri abantu batarumva neza ibirebana n’isoko ry’imari n’imigabane bishingiye ku myumvire y’abantu ikiri hasi, anagaragaza ko n’aho isoko ry’imari n’imigabane rimaze imyaka igera kuri 300 hakiri abakibyumva nabi.
Ku bijyanye n’imibare y’imigabane imaze kugurishwa mu yashyizwe ku isoko na Crystal Telecom ingana na 20% yari ifite muri MTN Rwanda, Carine Umutoni ukurikirana iyi mirimo muri Banki ya Kigali asobanura ko amategeko y’isoko agena gutangaza imibare rimaze gufungwa.
Ubwo iyi migabane yashyirwaga ku isoko ku mugaragaro, Umuyobozi wa Crystal Ventures, Jacques Kayonga, yavuze byakozwe ku nyungu z’Abaturage.
Yagize ati: “Nkuko mubizi, isoko ry’imari ryashyizweho kugira ngo abanyarwanda bose babone uko bajya bashora imari yabo, bazigame. Ni nayo mpamvu twasanze aho kugira ngo iyo migabane tuyigurishe abandi cyangwa na MTN twayishyira ku isoko ry’imiri kugira ngo amahirwe agera kuri benshi.”
Imigabane yari yashyizwe ku isoko ingana na miliyari 28 z’amanyarwanda umugabane umwe ukaba ugura amafaranga 105.



















TANGA IGITEKEREZO