Banki ya Kigali (BK), igiye guha amafaranga y’inyungu abashoye imari yabo bakagura imigabane muriyo. Agera kuri 50 % by’urwunguko rw’umwaka wa 2012, akaba yose azagabanywa abafite imigabane muri BK, nk’uko itegeko bihaye ribiteganya.
Ibi ni ibyatangajwe na Dr Gatera James, Umuyobozi wa Banki ya Kigali, ubwo habaga inama rusange ya kabiri y’abanyamigabane ba BK kuri uyu wa Gatatu tariki 08 gicurasi 2013.
Dr Gatera yatangaje ko mu mwaka wa 2012, BK yungutse miliyari 11.8 z’amafaranga y’u Rwanda, muri yo Miliyari 5.9, ni ukuvuga 50%, akaba ariyo azahabwa abanyamigabane b’iyi banki, yishimira ko ikataje mu mikorere ishimwa na benshi.
Raporo y’ibikorwa bya BK y’umwaka wa2012, igaragaza ko inyungu BK yakoze muri uwo mwaka ziyongereyeho 35.6% imisoro yamaze kwishyurwa, kandi umutungo wayo muri rusange ukaba wariyongereyeho 12.1% aho ubu ibarirwa muri miliyari 322.8 z’amafaranga y’uRwanda.
Uru rwunguko ku migabane abanyamigabane bazatangira kuruhabwa 28 Kamena 2013, hatabayeho impinduka.
Inama Rusange ya kabiri, yayobowe na Lado Gurgenidze, umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, aho yatangaje ko yishimiye uko ibikorwa bya Banki yabo byakozwe mu mwaka wa 2012.
Lado yagize ati “Abakozi n’ubuyobozi bwa banki bakomeje gukorera mu murongo twihaye wo kubaka Banki y’Isi bakora mu mikorere iboneye, babungabunga neza imari shingiro, bakemura neza ibibazo ndetse banazamura imikorere izana inyungu, kuburyo byatuzaniye urwunguko rushimishije.”
Iyi banki kandi yahariye 1% ry’inyungu yose ikoze kuyashyira mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no gushyigikira gahunda nziza zo guteza imbere abaturage.
Umwe mu banyamigabane wari witabiriye iyi nama rusange, utifuje ko amazina ye yagaragara mu itangazamakuru, yatangarije IGIHE ko yishimira ibikorwa banki yashoyemo imari ye ibasha kugeraho, cyane ko kubwe ngo yanejejwe n’uko ibyayo byose bikorerwa mu mucyo.
Banki ya Kigali ubu niyo banki Nyarwanda ya mbere yabashije kugaba amashami hakurya y’imbibi z’u Rwanda aho ubu ifite ishami ryayo i Nairobi muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO