Abanyarwanda Maria Mayanja washinze Kompanyi Angaza Ltd ibyaza ibishingwe ibindi bikoresho, Herve Tuyishime washinze Kompanyi yitwa Paniel Meat Processing iranguza amahoteri inyama hamwe na Jean Bosco Nzeyimana washinze Kompanyi yitwa Habona Ltd yubakira abaturage za biyogazi bari mu bantu 10 b’Abanyafurika bihangiye imirimo bazahatanira umwanya wa mbere mu marushanwa ya Get in the Ring: The Investment Battle.
Aya marushanwa, ategurwa na BiD Network, agamije guhuriza hamwe abashoramari b’imishinga iciriritse n’abandi bo ku rwego rwo hejuru bakicarana, bakaganira, bakamenyana ndetse bakagira amahirwe yo gutangira gukorana hagati yabo.
I Kigali niho hateganyijwe kuzabera amajonjora ya nyuma y’abazajya ku cyiciro mpuzamahanga baturutse muri Afurika. Aya majonjora akazaba kuri uyu wa 17 na 18 Nzeri 2014, aho aba bashoramari 10 baturutse mu bihugu bya Kenya, Uganda, Afurika y’Epfo, Morocco, u Burundi n’u Rwanda bazahurira hamwe nuko basobanure imbere y’imbaga y’abazaba bari muri ibyo birori iby’imishinga yabo.
Nyuma akanama nkemurampaka kagizwe n’abashoramari bakomeye bane ari bo Ezra Musoke, Sapna Shah, Christian Bugabo, Gert van Veldhuisen na Eric Rutabana kazicara hamwe nuko batoremo umwe muri aba 10 ufite umushinga mwiza kurusha abandi ari nawe uzahagararira Afurika, azajye guhatana ku rwego mpuzamahanga i Rotterdam, mu Buholandi kuwa 21 Ugushyingo.
Aha mu Buholandi hazahatana abantu 8 bazaba baturutse ku migabane yose y’Isi buri wese ahagarariye umugabane cyangwa akarere yahataniyemo.
Ubaye uwa mbere ku rwego mpuzamahanga muri aya marushanwa ya ‘Get in the Ring: The Investment Battle’ ahembwa akayabo ka miliyoni y’Amayero (1,000,000€.), ni ukuvuga angana na 888,195,600 mu mafaranga y’u Rwanda.
Uyu mwaka, aya marushanwa yitabiriwe n’ibihugu birenga 50 byo hirya no hino ku isi, aho harimo imishinga irenga 2,000 yatsinze iyi ikazagenda ihangana hatorwamo izagera ku cyiciro cya nyuma, ba nyirayo bakazayisobanurira inzobere mu by’imishinga ngo hatorwemo umwe uzahembwa.
Aya marushanwa akorwa mu buryo busa nk’ubwumukino wa ‘Boxing’, aho abahatanye baba bashyizwe hagati buri wese asobanura umushinga we kugira ngo yemeze imbaga y’abitabiriye ibyo birori ko ari wo mwiza kurusha iyindi kugira ngo abe ari we uhembwa. Iyo atsinze yambikwa umukandara, usa nk’uwo muri uyu mukino wa ‘boxing’ hamwe n’igihembo nyamukuru cya miliyoni y’Amayero.
Jean Bosco washinze ‘Habona Ltd’ arasaba abantu ko bazaza kureba uko umushinga we awukora:


















TANGA IGITEKEREZO