Abanyarwanda baba mu mahanga mu gufata icyemezo cyo kuza mu Rwanda gushoramo imari, akaba ari kimwe mu musaruro w’ibiganiro Perezida Kagame akunda kugirana n’Abanyarwanda batuye hanze y’igihugu, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi n’uwa Amerika, mu gikorwa kimaze kumenyerwa kizwi ku izina rya “Rwanda Day”.
Ni muri urwo rwego Emmanuel Muhawenimana uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu mujyi wa Montréal muri Canada, avuga ko nk’abantu batangiye akazi bakaba batinze mu bihugu by’amahanga kandi nta mpamba y’amahina ihagije bashobora kugira niba nta mwihariko bashyizeho ngo biteganyirize, bahisemo kuza gushora imari mu gihugu cyabo cy’amavuko.
Muhewenima yagize ati “Turi Abanyarwanda, ariko tumaze no gukura. Igihugu cyaratubyaye, natwe inyiturano yacu ni ukugishoramo imari, tukazamura ubukungu bwacyo, kuko ibikorwa tuzahakora bizaha akazi Abanyarwanda kandi bigatanga imisoro ifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.”
Akomeza atangaza ko yahisemo gushora imari mu rwego rw’amahoteli kugira ngo arusheho guteza imbere ubukerarugendo mu mujyi wa Musanze, dore ko hakunze kugaragara ibibazo byinshi bijyanye n’amacumbi mu gihe cyo kwita izina.
Kuri iyi ngingo agira ati “Mu gihe cyo kwita izina, abanyamahanga benshi bagira ibibazo by’amacumbi muri uyu mujyi. Ibyo biterwa n’uko mu mujyi wa Musanze hari amahoteli make, nyamara hari ahantu nyaburanga henshi bagombye gusura bitabagoye.”
Iyi hoteli yubakwa mu mujyi wa Musanze izaba iri mu rwego rwo hejuru, kuko izaba ifite inyenyeri eshanu. Yubakwa hafi y’ubuvumo bwa Musanze, yahaye akazi Abanyarwanda bagera kuri 300, kandi biteganyijwe ko niyuzura izaha akazi abagera ku 150.
Kabera Ladislas, utuye mu kagari ka Gakoro, umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze ni umwe mu bakora imirimo y’ubwubatsi kuri iyo hoteli nshya yatangiye kubakwa. Aganira na IGIHE, yagize ati “Turabyishimiye, twabonye akazi kadufasha gukemura bimwe mu bibazo byari bitwugarije. Twishyura amafaranga y’ishuri y’abana, ubwishingizi mu kwivuza nta kibazo ndetse tunizigamira mu murenge SACCO.”
Kabera akomeza atangaza ko hari byinshi bateze kuri iyi hoteli, kuko Abanyamusanze ari abanyabugeni cyane, bazajya bahagurishiriza imitako kuko abanyamahanga bayikunda cyane. Ati “Igikorwa nk’iki ntikizagirira akamaro nyira cyo gusa, kuko abakerarugendo baje hano bagura ibihangano byacu natwe tukunguka.”
Uretse urwego rw’ubucuruzi n’ubukerarugendo, iyi hoteli ije guhindura n’isura y’Umujyi wa Musanze, kuko bizatuma urushaho kuba mwiza no kuba nyabagendwa, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’aka karere.
Musabyimana Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, atangaza ko bifuza ko Musanze iba Umujyi wa Kabiri mu gihugu kandi ari yo zingiro ry’ubukerarugendo mu gihugu. Agira ati “Ni igikorwa cyiza kuko ije kudufasha mu gutanga serivisi nziza zijyanye n’igihe. Si iyo gusa kuko dukeneye n’izindi nibura nk’eshatu kugira ngo tugere ku ntego yacu.”
Muhawenima Emmanuel aje kubaka hoteli mu Rwanda nyuma y’uko abibumbiye muri Diaspora Nyarwanda yo muri Canada bafashe icyemezo cyo kubaka amahoteli muri icyo gihugu, ariko bafata n’umwanzuro wo kwagura ibikorwa byabo bikaza no mu Rwanda, igihugu cy’amavuko.
Uretse iyi hoteli, Muhawenima Emmanuel hari ibindi bikorwa ateganya mu ntara y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba, bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubwikorezi.


















TANGA IGITEKEREZO