00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari basanga muri Gabon

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 26 January 2017 saa 09:11
Yasuwe :

Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda, Michel Xavier Biang yatangaje ko amarembo akinguye ku banyarwanda bifuza gushora imari mu gihugu cye kandi bafite amahirwe menshi kuko isoko rikiri rishya.

Ibi Amb. Biang yabigaragaje ku itariki 24 Mutarama 2017, ubwo yari yasuye Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF mu rwego rwo kureba uburyo abashoramari bo mu Rwanda bagana isoko riri muri Gabon.

Yagaragaje ko nubwo igihugu cye ari icya gatanu mu bifite peteroli nyinshi muri Afurika ndetse ubukungu bukomeje kuzamuka neza, byinshi mu bicuruzwa na serivisi bakenera babitumiza mu mahanga.

Ati” Twiteguye korohereza ibigo by’abanyarwanda bazaza gushora imari mu gihugu cyacu. U Rwanda ni icyitegererezo kuri Gabon, ari na yo mpamvu twifuza guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi mu rwego rwo guteza imbere ishoramari mu bihugu byacu.”

Biang yavuze ko abanyarwanda bazashora imari muri Gabon bafite n’andi mahirwe menshi yo kwigarurira andi masoko mu bihugu bya Afurika yo hagati n’iburengerazuba.

Kuba Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir ikorayo ingendo kandi ngo byakorohereza abanyarwanda kujyanayo ibicuruzwa byabo.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera yavuze ko mu gihe cya vuba bateganya gushyira umukono ku nyandiko ziteganya uburyo batangira gukorera ubucuruzi muri Gabon.

Yakomeje avuga ko kuri ubu u Rwanda rushyize imbere gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ hakenewe isoko rinini ari nayo mpamvu Gabon ari amahirwe yo kohereza ibintu byinshi mu mahanga no guhanga imirimo myinshi.

Umwaka ushize u Rwanda na Gabon ni byo bihugu byafashe iya mbere mu gusinya amasezerano akuraho ibiciro bihanitse byo guhamagara mu mahanga, igikora gifatwa nk’igifite uruhare mu koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages