Ku nshuro ya gatanu abashoramari bakomoka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye kongera gukora inama yo mu rwego rwo hejuru, ibahuza n’abashoramari bo muri Amerika hagamijwe guteza imbere no kuzamura ireme ry’ishoramari muri aka karere.
Ku nkunga ya AGOA (African Growth and Opportunity), iyi nama yateguwe na East African Chamber of Commerce (EACC ) hagamijwe kumenyana n’abashoramari bo muri Amerika ngo hatangizwe ubufatanye n’imikoranire mu ishoramari n’ubucuruzi, habeho no kubikomeza ndetse no kubishimangira ku basanzwe barabitangiye. Inama nk’iyi yaherukaga gukorwa ku matariki 17 - 19 Ukwakira 2013, kuri iyi nshuro ikazaba kuva kuwa 02 - 04 Ukwakira 2014, i Dallas – Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Perezida wa East African Chamber of Commerce, P. Frank Kanobana ukorera i Texas – USA, yavuze ko iyi nama ibamo kungurana ibitekerezo bigamije guteza imbere ishoramari n’ubuhahirane. Ibiganiro bitangwa n’impuguke zinyuranye, byunganira mu kumenya inzitizi ziriho ku bucuruzi mpuzabihugu nk’ubu, zikavugutirwa umuti zikavaho, hakongerwa ibisubizo n’inzira zizewe biganisha ku iterambere.
Ibiganiro bitangirwa muri iyi nama kandi bibongerera amahirwe yo kumenya abandi bashoramari bakora ibifitanye isano, bakunganirana, kandi buri ruhande rugashakira isoko urundi. Kanobana akomeza avuga ko Abanyamerika bakeneye kwagura isoko ryabo hirya no hino ku isi, no muri Afrika hadasigaye. Bityo gukorera muri Afurika y’Iburasirazuba bifasha abahakomoka bahatuye kubona mu buryo bubegereye ibicuruzwa byiza kandi byizewe bivuye muri Amerika, bikanafasha kandi abacuruzi bakomoka muri aka karere kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko meza mpuzamahanga, bakahungukira mu buryo bugaragara. Kimwe mu by’ingenzi bigenderewe ni ugusangira isoko.
Mu kwezi gushize kwa Kanama, East African Chamber of Commerce yasuwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, kimwe mu bihugu bifite abanyamuryango muri iri shyirahamwe, batuye kandi bakorera muri Amerika. Yabashimiye icyerekezo barimo gifitiye ishoramari ry’akarere umumaro ukomeye.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abashoramari bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba batuye muri Amerika (EACC) Frank Kanobana, avuga ko iyi nama ari ingenzi cyane kuko ihuza abatari bake mu bafata ibyemezo, ku buryo ibisanzwe bidindiza ubucuruzi bwa bamwe biganirwaho bikabonerwa umuti ukwiye kandi mu gihe cyihuse. Iyi nama izahuriramo abanyacyubahiro banyuranye, abashoramari, abacuruzi n’abandi bantu bafite imyumvire yo kwiteza imbere.
Ibiganirwaho mu iterambere ry’ishoramari biri mu nzego zinyuranye, nk’ibikorwa remezo (infrastructure), Ingufu (Energy), Ubuhinzi-bworozi (Agriculture), Uburezi (Education), kuba rwiyemezamirimo (entrepreneurship), n’ibindi.
P. Frank Kanobana avuga ko nta muntu n’umwe witabiriye inama nk’iyi ngo yumve ataye igihe kuko ubumenyi ahakurra n’uburyo yagura amarembo y’ibikorwa bye by’ubucuruzi, bimuherekeza mu buzima bwe bw’ahazaza h’ishoramari rifite intego kandi ryunguka.
Yifashishije urugero rw’ikigo gikomeye “SO Energy” cy’Abanyamerika gisigaye gikorera mu Rwanda kandi bikaba byarashobotse kubw’iyi nama, Frank Kanobana ahamagarira Abanyarwanda kwitabira ibikorwa nk’iki, kuko uretse no gusangira isoko n’abo muri Amerika, hari uburyo bwinshi bwo kubonana n’abandi bashoramari bo muri EAC , mukamenyana nabo mukaba mwakorana no mu bucuruzi bwo mu Karere.
Ukeneye kumenya byinshi kuri iyi nama wabisanga hano: http://www.eachamber.com/



















TANGA IGITEKEREZO