Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge zatangijwe muri 2017 na Leta y’u Rwanda, binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, RSB, igamije guteza imbere imibereho inganda nto n’iziciriritse kugira ngo hongerwe umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu ndetse byoherezwe no hanze.
Ni gahunda ifite umwihariko wo gufasha ibikorwa by’urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga bagorwa no gutangiza inganda ndetse no gusuzumisha ubuziranenge, bigatuma bakora ibintu bifatwa nk’ibiciriritse.
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko gahunda ya Zamukana Ubuziranenge igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato, by’umwihariko: abagore, abafite ubumuga ndetse n’urubyiruko bagitangira inganda nto n’iziciriritse, bagasabwa kugana iki kigo bakafashwa, ndetse bagahabwa ibyangombwa mu buryo buboroheye, batiriwe bakora bihishahisha.
Yagize ati "Muri iki gihe cy’imyaka irindwi ishize, twavuye ku nganda 300 tugera kuri 900, zose zabonye ubuziranenge. Abo bose ni abamenye akamaro ko gukora ufite icyangombwa, kuko hafi ya bose babonye ibyo byangombwa, bakora ku rwego mpuzamahanga ndetse byabateje imbere."
"Ni yo mpamvu dushishikariza n’abandi bashaka gukora n’abagikora bihishe kutugana tukabafasha kubona ibyangombwa by’ubuziranenge kuko bituma bakora neza, batekanye, ibicuruzwa byabo bikizerwa ku buryo hari n’ibisigaye byoherezwa mu mahanga kandi byongereye n’umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu."
Uyu muyobozi yakomeje ahumuriza abibwira ko igiciro cyo kubona icyangombwa cy’ubuziranenge gihenze kuko muri iyi gahunda Leta yiyemeje kubafasha ndetse n’ibyo baba basabwa ubwabo, boroherejwe kujya babyishyura mu byiciro, bityo ko ntawe ukwiye kwitesha ayo mahirwe kuko ku byangombwa byatwaraga ibihumbi 230 Frw, RDB ubu yishyurira rwiyemezamirimo 50%, asigaye nawe akayiyishyurira mu byiciro bitatu.
Ati "Ushaka gutangira uruganda ruto cyangwa uruciriritse ntabwo bigoye nk’uko bamwe bavugaga ko bihenze, kuko Leta ibatangira kimwe cya kabiri, nawe ugatanga asigaye kandi ukayishyura mu byiciro bitatu. Ndumva rero ku muntu ushaka gukora bitaba umugogoro kuri we."
Bamwe mu banyenganda baganye iyi gahunda ya Zamukana Ubuziranenge bemeza ko yabagiriye akamaro kuko bakora ibicuruzwa byizewe, bigakundwa ku isoko kandi ko hari n’abatangiye kujya babicuruza ku rwego mpuzamahanga, aho guhora bajya kubigurayo gusa.
Sharon Akanyana afite uruganda Ishyo Foods Ltd rutunganya umusaruro ukomoka ku matungo. Yavuze ko kuva babona ibyangombwa bw’ubuziranenge, amasoko yabo yiyongereye ndetse bateganya kongera ubushobozi bw’ibyo bakora kugira ngo bizibe icyuho cy’ibigituruka mu mahanga.
Yagize ati "Twatangiye gukora muri 2017, muri 2019 duhabwa icyangombwa cy’ubuziranenge muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge. Mbere twajyanaga Yahourt ku isoko, bamwe bakazanga ngo nitubereke icyangombwa. Tumaze kukibona ubu tugemura ku masoko n’amahoteli akomeye arenga 80 muri Kigali."
Yakomeje agira ati "Ubushobozi bwacu bwariyongeye, abakozi bariyongera ndetse n’ibikoresho byariyongere. Ubu duteganya kwagura ibyo dukora kuko ntabwo twari twahaza isoko."
Si abanyenganda gusa bavuga ko bungukiye mu kugenzurirwa ubuziranenge bw’ibyo bakora, kuko n’abakora mu rwego rw’amahoteli bahamya ko ubu buziranenge bwabongereye abakiriya, cyane cyane abaturuka mu mahanga.
Léon Munyeshuri, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Lake Kivu Serena Hotel, avuga ko kubona icyangombwa cy’ubuziranenge mu bijyanye n’amafunguro byongereye umubare w’abakiriya no kurushaho kugirirwa icyizere.
Yagize ati "Hano twagiraga abakiriya bisanzwe ariko kuva twahabwa icyangombwa cy’ubuziranenge, byatumye biyongera cyane kandi ikirushijeho abaturuka mu bihugu byo hanze ni bo benshi cyane kuko mbere hari abo twashoboraga gutakaza bakigira ahandi.”
Bella Naivasha Hakizimana, umukozi wa RSB muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yavuze ko iyo ufite icyangombwa cy’ubuziranenge, iyo ushyize ku isoko ibicuruzwa na serivisi ugira inyungu haba imbere no hanze y’igihugu.
RSB yemeza ko kuva mu mwaka wa 2017 imaze gutanga ubuziranenge ku bicuruzwa birenga 600, hagamijwe guteza imbere inganda nto n’iziciriritse ngo zongere ibikorerwa imbere mu gihugu.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu 2022, yagaragaje ko umusaruro w’inganda ugeze kuri 21% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Intego ya gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1 yari uko mu 2024 zizaba zitanga umusaruro ugera kuri 21,7% uvuye kuri 16% mu 2017 ahatanzwe imirimo ku bantu barenga ibihumbi 15.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!