00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bahize abandi mu kwihangira imirimo bagiye kubera abacuruzi igisubizo

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 28 October 2014 saa 10:05
Yasuwe :

Abanyeshuri bibumbiye mu itsinda ryabaye irya mbere mu marushanwa y’imishinga yo kwihangira umurimo (Business Plan Competition) yateguwe n’Umuryango Generation Rwanda bavuga ko mu gihe gito bazaba bashyize mu bikorwa umushinga wabo bise Smart Business ugamije gufasha abacuruzi kwiteza imbere.
Ubwo babaga aba mbere mu matsinda atanu yahatanaga mu mpera z’iki cyumweru, umwe muri bane bagize iryo tsinda, Michel Ndayishimiye, yavuze ko umushinga wabo ugamije gufasha abacuruzi bato (…)

Abanyeshuri bibumbiye mu itsinda ryabaye irya mbere mu marushanwa y’imishinga yo kwihangira umurimo (Business Plan Competition) yateguwe n’Umuryango Generation Rwanda bavuga ko mu gihe gito bazaba bashyize mu bikorwa umushinga wabo bise Smart Business ugamije gufasha abacuruzi kwiteza imbere.

Ubwo babaga aba mbere mu matsinda atanu yahatanaga mu mpera z’iki cyumweru, umwe muri bane bagize iryo tsinda, Michel Ndayishimiye, yavuze ko umushinga wabo ugamije gufasha abacuruzi bato n’abaciriritse kwiteza imbere ubaha serivizi badashobora kwikorera ubwabo nko kubafasha gucunga imari yabo, kumenya niba ubucuruzi bwabo bwunguka, kubafasha mu bijyanye n’imisoro n’ibindi.

Rubagumya Joseph umunyeshuri uhagarariye iryo tsinda ryabaye irya mbere avuga ko we na bagenzi be bigana mu mwaka wa gatatu muri kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubucuruzi CEB bishimiye kuba batsinze kandi ko bitagarukiye aho gusa kuko mu mezi make bazatangira gushyira mu bikorwa umushinga wabo.

Ati “Turishimye cyane kuba aba mbere mu matsinda atatu yatoranijwe muri atanu yahatanaga ku cyiciro cya nyuma. Mu gihe gito turaba twangitwatangiye gufasha abacuruzi kwiteza imbere”.

Umwe mu bayobozi ba Generation Rwanda , Sylvie Uhirwa yavuze ko mu gutegura aya marushanwa ku kwihangira imirimo, abanyeshuri basabwaga kwibumbira mu matsinda bagategura imishinga y’ubucuruzi, icumi ya mbere igahabwa amahugurwa ku kwihangira imirimo n’uko umushinga nyawo utegurwa.

Abanyeshuri batsinze irushanwa ryo kwihangiraimirimo

Uhirwa akomeza asobanura ko nyuma y’ayo mahugurwa iyo mishinga icumi yavuyemo itanu ikoze neza nayo yagombaga gutoranywamo itatu yujuje ibisabwa kurusha indi ikazaterwa inkunga. Avuga ko inkunga bahabwa atari amafaranga ahubwo bakomeza guhugurwa kandi bagahuzwa n’abashoramari.

Agira ati, “Ntitukwizeza ko uhita ubona amafaranga keretse umushoramari tubahuje nawe abonye umushinga wawe umushishikaje hanyuma akawushoramo imari umushinga ugashyirwa mu bikorwa”.

Generation Rwanda yateguye aya marushanwa ni umuryango wigenga udaharanira inyungu umaze imyaka 10 ukorera mu Rwanda ufasha abana batishoboye b’abahanga kwiga muri za kaminuza zo mu Rwanda.

Basobanuriye impuguke uburyo bazafashamo abacuruzi

Usibye abo biga mu Rwanda, muri Nzeli 2013 Generation Rwanda yatangije gahunda yitwa Keppler aho abanyeshuri ifasha bahabwa amasomo na Kaminuza zitandukanye zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hakoreshejwe iya kure (e-learning) ariko bakagira n’abarimu babafasha gusobanukirwa ibyo bize imbona nkubone.

Muri myaka icumi Generation Rwanda imaze, abanyeshuri 186 yafashije barangije kaminuza, uyu mwaka hari 51 bari kwiga mu Rwanda n’abandi 143 biga muri gahunda y’iyakure ya Keppler.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages