BNR ivuga ko abantu 66 ari bo basabye kugura izo mpapuro zizagira agaciro mu gihe cy’imyaka irindwi.
BNR yasobanuye ko ubwitabire bwo kugura impapuro mpeshwamwenda bwazamutse kubera ubukangurambaga bwakozwe hirya no hino mu gihugu, Abanyarwanda bagasobanurirwa akamaro ko kuzishoramo imari no kwizigamira muri rusange.
Izo mpapuro zizatangira gushyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane ku wa 28 Ugushyingo 2017, abaziguze bajye bishyurwa kabiri mu mwaka.
Leta y’u Rwanda iteganya kuzongera gushyira ku isoko izindi mpapuro mpeshwamwenda kuwa 21 Gashyantare 2018 zikazaba zifite agaciro k’imyaka itanu.
No mu bihe bishize u Rwanda rwagiye rushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda, zikabyiganirwa, bigaragaza icyizere abashoramari bayifitiye.



















TANGA IGITEKEREZO