00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari b’Abafaransa mu rugendoshuri mu Rwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 3 September 2013 saa 10:00
Yasuwe :

Abashoramari bikorera hamwe n’abanyenganda b’Abafaransa basaga umunani, bazaba bari mu rugendoshuri mu Rwanda kuva ku itariki ya 10-12 Nzeri 2013. Baje mu Rwanda mu rwego rwo kunoza ubuhahirane hagati y’u Bufaransa n ‘u Rwanda.
Aba bashoramari hamwe n’abanyenganda, baje kugirira urugendoshuri mu Rwanda, muri bo babiri barikorera, bazaba baje kuganira n’abashamari b’Abanyarwanda, hagamije kurebera hamwe uko na bo bashora imari yabo mu Rwanda, uko bakora ubuhahirane n’ubucuti bwimbitse. (…)

Abashoramari bikorera hamwe n’abanyenganda b’Abafaransa basaga umunani, bazaba bari mu rugendoshuri mu Rwanda kuva ku itariki ya 10-12 Nzeri 2013. Baje mu Rwanda mu rwego rwo kunoza ubuhahirane hagati y’u Bufaransa n ‘u Rwanda.

Aba bashoramari hamwe n’abanyenganda, baje kugirira urugendoshuri mu Rwanda, muri bo babiri barikorera, bazaba baje kuganira n’abashamari b’Abanyarwanda, hagamije kurebera hamwe uko na bo bashora imari yabo mu Rwanda, uko bakora ubuhahirane n’ubucuti bwimbitse.

Nk’uko bitangazwa n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, abo bashoramari n’abanyenganda b’Abafaransa barimo, SUD Architectes sosiyete ikora ibijyanye n’ibishushanyo mbonera n’ubwubatsi, Labaronne Citaf sosiyete ikora ibigega byoroshye bibika amazi, Eurofood Trading sosiyete ikora ibijyanye n’ubuhinzi n’ibibukomokaho, GTS Soudure sosiyete y’ibijyanye no gusudira, Green-IT-Addict sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, A Solution sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, Talentiel-RH sosiyete ikora imirimo y’ubujyanama ku birebana n’abakozi, Aéroports de Lyon Ikigo kizobereye mu by’indege, na Titan Aviation ikora imirimo ijyanye n’amavuta y’indege.

Abashoramari b’Abanyarwanda bakaba basabwa kuzaba bari kumwe n’abo bazaturuka mu gihugu cy’u Bufaransa kugira ngo basangire ubunararibonye mu gushora imari. Bazaba bari kumwe na bo kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Nzeri 2013.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages