Ni mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 28 Nzeri 2023, yitabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, ba ambasaderi bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda barimo Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, uw’u Buholandi n’abandi.
Wari na wo mwanya wo gukomoza ku byagaragarijwe mu cyumweru cy’ubuvugizi cyahariwe kurebera hamwe uko hakurwaho imbogamizi ku bigo byaba ibya leta n’iby’abikorera bikoroherezwa mu mikoranire n’ibigo by’imari mu Rwanda.
Ni inama yaranzwe n’ibiganiro bisobanura byimbitse ibijyanye n’imitangire y’imisoro, gushora imari mu buhinzi, imitangirwe y’inguzanyo mu bigo by’imari, kubona abakozi mu Rwanda n’ibyerekeye uburenganzira bwabo ndetse n’ibindi, byafasha kugira uruhare mu kwiyongera kw’ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda.
Ukuriye Ishami rishinzwe ishoramari muri RDB, Philippe Lucky, yavuze ko ibiganiro byakozwe none byatumye hari abanyamahanga basobanukirwa bimwe mu byo batari bafiteho amakuru, ibizagira uruhare mu kwiyongera kw’ishoramari ryabo mu Rwanda kuko hari icyizere ko abungutse amakuru y’imiterere yo kurushoramo imari bazarubera ba ambasaderi mu bihugu byabo.
Ati ‘‘Abanyaburayi n’Abanyamerika bafite ishoramari rihagaze neza mu Rwanda, rero kugira inama nk’izi bidufasha kugira ngo tubahe amakuru asesuye noneho kugira ngo na rya shoramari bakora ryiyongere. (…) Iyo dukoze ubukangurambaga nk’ubu bituma na bo batubera ba ambasaderi kugira ngo ishoramari ryiyongere mu gihugu.’’
Lucky yibukije abitabiriye inama ko u Rwanda ari igihugu gitekanye cyo gushoramo imari, aho abashoramari bafatwa kimwe yaba ari Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yashimangiye ko icyumweru cy’ubukangurambaga cyakozwe hagati yo kuwa 11-15 Nzeri 2023 ndetse n’iyi nama rusange byatanze umusaruro, ibigiye kugira uruhare mu kunoza imikoranire y’ibigo by’abanyamahanga bikorera mu Rwanda n’ibigo by’imari ndetse n’ibindi birimo ibya leta.
Mutimura kandi yibukije ko abakorera ishoramari mu Rwanda birangira bakeneye gukorana n’ibigo by’imari, yibutsa ko I&M Bank Rwanda Plc. ihari ku bwabo.
Hari nka gahunda y’iyi banki, ifasha abakora ubucuruzi buto kuba bakwaka inguzanyo igeze kuri miliyoni 100 Frw badasabwe ingwate.
Mu bijyanye n’ubukerarugendo, I&M Bank Rwanda Plc ifitanye ubufatanye na MasterCard Foundation binyuze muri Hanga Ahazaza aho ifasha ubucuruzi buri muri iki kiciro kubona inguzanyo zibufasha kwagura ibikorwa.
Hari kandi n’ikigega nzahurabukungu (Economic Recovery Fund) cyashyizweho hagamijwe gufasha abantu bafite imishinga kubona inguzanyo n’izindi serivisi zitandukanye.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko ishoramari ari kimwe mu byongera ubuhahirane bw’uyu muryango n’u Rwanda, akaba yizera ko binyuze mu bufatanye rizakomeza gushyigikirwa mu guharanira inyungu z’impande zombi, ibyashimangiwe na Kim Strollo na we wahagarariye Ambasade ya Amerika mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!