00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari b’Abayapani basaga 50 bifuje kwagurira ubucuruzi mu Rwanda

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 28 August 2014 saa 09:15
Yasuwe :

Abashoramari bo mu Buyapani baje kureba amahirwe y’aho bashora imari mu Rwanda bavuga ko u Rwanda ari gihugu cyashorwamo imari kuko kirangwa n’imiyoborere myiza, korohereza abashoramari gutangira ubucuruzi mu gihe gito no kuba ari igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga (ICT) n’ibindi.
Tushiaki Muramatsu uhagarariye itsinda ry’abikorera b’Abayapani yagaragaje ubushake bwabo bwo kwagura ubucuruzi bwabo mu Rwanda mu biganiro bagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (…)

Abashoramari bo mu Buyapani baje kureba amahirwe y’aho bashora imari mu Rwanda bavuga ko u Rwanda ari gihugu cyashorwamo imari kuko kirangwa n’imiyoborere myiza, korohereza abashoramari gutangira ubucuruzi mu gihe gito no kuba ari igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga (ICT) n’ibindi.

Tushiaki Muramatsu uhagarariye itsinda ry’abikorera b’Abayapani yagaragaje ubushake bwabo bwo kwagura ubucuruzi bwabo mu Rwanda mu biganiro bagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ndetse n’Abikorera bo mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 27 Kanama 2014.

Muri iyi nama RDB yagaragarije abashoramari b’Abayapani amahirwe ari mu Rwanda mu rwego rw’ishoramari kuko ubukungu bw’igihugu bumeze neza kandi bukaba bwiyongera ku bipimo byiza, amategeko yashyizweho mu korohereza abashoramari gukorera mu Rwanda, gutangira ubucuruzi mu gihe gito n’ibindi.

Francis Gatare (i Buryo) avugana na Visi Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Buypani mu Nteko ishinga Amategeko y'u Buyapani, Hirotaka Ishihara wazanye n'abashoramari: Ifoto/Newtimes

ABa bashoramari banasobanuriwe inzego zitandukanye bashobora gushoramo imari nk’urwego rw’ingufu, ibikorwa remezo, ubuhinzi, inganda, ubwubatsi n’izindi.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF) narwo rwerekanye uko abashoramari b’Abanyarwanda n‘Abanyafurika bakora, bagaragariza Abayapani amahirwe ahari ngo babe baza gufatanya nabo mu gushora imari mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Francis Gatare yavuze ko aba bashoramari bishimiye aho u Rwanda rugeze mu bucuruzi n’ibihugu byo mu karere.

Yagize ati “Bagaragaje ibyishimo by’aho u Rwanda rumaze kugera mu rwego rw’ubucuruzi ku bufatanye n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuko byahuje ibikorwa, amategeko n’ibikorwa remezo byoroshya ubuhahirane”.

Muri iyi nama kandi aba bashoramari bagaragaje ko bifuza ko ibyo bakorera mu Rwanda byazajya byoherezwa no ku masoko y’akarere no ku masoko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Basobanuriwe ko u Rwanda ruri mu muryango wa CPGL uruhuza na Congo Kinshasa hamwe n’Uburundi ndetse n’uburyo bihahirana. Banasobanuriwe ariko ko kubera ibibazo by’umutekano byaranze RDC habayeho igabanuka ry’ubuhahirane ariko ko butahagaze ndetse banagaragarizwa ko ibyo bibazo biri kugenda bikemuka.

Bivugwa ko kuza kw’aba bashoramari basaga 50 kwaturutse ku biganiro Perezida Kagame yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzō Abe ubwo aheruka mu Rwanda, bumvikana kugirana imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi.

Muri aba bashoramari harimo abato abaciriritse n’abo ku rwego rwo hejuru nka sosiyete yitwa KAJIMA ikora ibijyanye n’ubwubatsi, TOYOTA ikora imodoka, iyitwa MARUBEN, TOCHU Corporation ikora imodoka MAZIDA na ISUZU n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages