Uru ruzinduko rwarateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba, rikorera i London ndetse na Afurika y’Uburasirazuba, kubufatanye n’amashyirahamwe y’iterambere ry’amasoko DMA akorera mu BWONGEREZA, Ikigo Gishinzwe Iterambera mu Rwanda (RDB), ndetse na Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda.
Uru ruzinduko ruje rukurikira inama 2 ku ishoramari zabereye i London mu Kwakira 2014, zikaba zaritabiriwe na Perezida Kagame.
Muri urwo ruzinduko abashoramari bazagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta y’u Rwanda, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda William Gelling, ndetse n’abandi.
Abo bashoramari kandi bakazaganira n’abafite ibigo by’ubucuruzi, ndetse bazasura ahantu hatandukanye mu gihugu. Ibigo bizaitabira uru ruzinduko byiganjemo ibitanga serivisi z’imari n’ubucuruzi.
Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ishyigikiye cyane uru ruzinduko, kuko iki gihugu kitari umufatanyabikorwa mu iterambere mu Rwanda gusa, ahubwo gishaka no gushyigikira imikoranire mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Itangazo yashyize hanze rigira riti “Twemera ko gushyigikira ndetse no gutera inkunga ubucuruzi bw’Abongereza mu Rwanda ndetse no gushoramo imari kugira burusheho gutera imbere, bizatuma ibihugu byombi bitera imbere.”
U Rwanda ni igihugu gikurura abashoramari b’Abongereza, kuko gifite ubukungu bwazamutse kugera kuri 7% ndetse kikaba gifite politiki ihamye yorohereza abacuruzi.
Ubu hari ibigo by’Abongereza bigera ku 150 byamaze kwandikwa, ariko kugira ngo abashoramari b’abongereza bakomeze kwiyongera , u Rwanda rugomba gukomeza gukora ibishuboko kugira ngo hagabanywe igiciro cyo gukora ubucuruzi mu Rwanda.
Hari kandi abashoramari b’Abongereza basanzwe bafite ibikorwa bitandukanye mu Rwanda nko mu buhinzi, uburezi, ubucuruzi n’icungamutungo, n’ahandi.
U Bwongereza buteganya gushora angana na miliyoni 4.8 z’amayero, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ishoramari mu Rwanda, binyuze kigo cy’Abongereza cyita ku iterambere mpuzamahanga DFID, mu mushinga wacyo wo guteza imbere ishoramari ry’u Rwanda .
Bivugwa ko uyu mushinga uzafasha mu bikorwa bigamije gushimangira ishoramari rikorera mu mucyo kandi rifite icyerekezo, ndetse no kurushaho gukurura abashoramari.



















TANGA IGITEKEREZO