00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari b’i Burayi bishimiye gusanga u Rwanda rworohereza ishoramari

Yanditswe na

Mukaneza M. Ange

Kuya 13 March 2015 saa 07:03
Yasuwe :

Abashoramari bo mu bihugu by’i Burayi bari mu ruzinduko mu Rwanda, barishimira uburyo basanze igihugu cyorohereza abifuza gushora imari yabo mu geri zitandukanye.

Abashoramari batumiwe n’Ishyirahamwe rya Afurika y’Uburasirazuba EAA baturutse Bwongereza cyane cyane aband bava mu Buholandi na Hungary.

Uyu muryango wateguye uru ruzinduko usanzwe uhuza abanyenganda bo mu Bwongereza bashora imabi yabo mu bihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, na Tanzania.

Ibi ni byo batangaje nyuma y’ibiganiro bagiranye na bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta ndetse n’izigenga kuri uyu wa kane tariki 12 Werurwe 2015. Ibiganiro byari bigamije kubasobanurira byinshi ku Rwanda birimo na ho bashobora gushora imari yabo.

Clare Akamanzi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB yabasobanuriye byinshi ku ishoramari mu Rwanda, aho yababwiye ko ubu kwandikisha ikigo bitwara igihe gito gishoboka, aho ushobora ku cyandikishiriza aho waba uri hose ku Isi wifashishije ikoranabuhanga.

Akamanzi kandi yababwiye ko u Rwanda ari ahantu heza washora imari, kuko hari amahoro n’umutekno kandi abashoramari bakaba boroherezwa kwandikisha no gutangiza ibikorwa byabo.

John Small, Umuyobozi wa EAA nawe yavuze ko iki aricyo gihe cyiza cyo gushora imari mu Rwanda, kandi ko biteguye gufasha buri mushoramari wese wifuza gushora imari ye mu Rwanda, nkuko biri mu nshingano zabo.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Ingada, Kanimba François, yongeyeho ko ari amahirwe akomeye u Rwanda rufite gusurwa n’aba bashoramari, kuko ari umwanya mwiza wo kubereka ahari amahirwe y’ishoramari.

Ku kibazo abo bashoramari bagaragaje kijyanye n’imisoro, kanimba yagize ati “ Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kumva umushoramari wese waba ufite ikibazo kijyanye n’imisoro, kugira ngo kiganirweho, hari amakosa yaba yarakozwe akosorwe, cyangwa se kutumvikana gushingiye ku myumvire cyangwa se uburyo amategeko y’imisoro yubatswe, uko kutumvikana kugende kugabanuka.”

Paul Nguyo waje ahagarariye Fairmont Hotels and Resorts ikorera muri Kenya, yavuze ko akurikije ibyo babwiwe ndetse nibyo yiboneye asanga u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari kandi ko asanga igihe ari iki.

Nguyo ati “Iki nicyo gihe cyo gushora imari yacu mu Rwanda, aya mahirwe tubonye ntagomba kuducika. Ushobora gusanga umwaka utaha aya mahirwe yaba yaragabanutse cyangwa yariyongereye. Ariko ntekereza ko igihe cyiza ari iki.”

Abashoramari bari muri uru ruzinduko bahagarariye ibigo bisaga 40, baturuka mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza CommonWealth. Abo bashoramari kandi biganjemo Abongereza, ndetse hari n’imishinga 19 yabo yamaze gutangira gukorerwa mu Rwanda.

Iyo mishinga ifite agaciro ka miliyoni 110 z’amadorali nk’uko byatangajwe na Akamanzi.

U Rwanda rwaraje ku mwanya 46 ku Isi mu 2015, mu bihugu byorohereza abashoramari, urutonde rwasohowe na Banki y’Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages