Izi mbogamizi mu ishoramari, ni kimwe mu byaganiriweho n’abashoramari bo mu Rwanda hamwe n’Abadepite bagize iyi Nteko, kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2015 i Kigali,abashoramari bo mu Rwanda, bavuga ko ibihugu byo mu karere bibangamiye ubucuruzi bwabo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera yavuze ko hari ibihugu bimwe byo mu karere bidashyira imbaraga mu kwihutisha amategeko yorohereza abashoramari, ibindi ntibyubahirize ayo mategeko.
Ikindi kandi ngo nubwo ibihugu byashyize imbaraga mu kurandura imbogamizi mu bucuruzi, haracyavuka izindi mu yindi sura.
Ati “ Hari igihe hakurwaho nk’imbogamizi enye, hakongera hakavuka izindi ebyiri. Murumva ko ari ikibazo ku bacuruzi”.
Umuyobozi w’Akanama k’Ubucuruzi ka Afurika y’uBurasirazuba, Denis Karere nawe yavuze ko hagikomeje kugaragara imbogamizi mu bucuruzi cyane cyane ku mipaka; bityo asaba abadepite bo mu Muryango wa Afurika y’u Burasirazuba kujya bareba niba ibyo ibihugu byiyemeje bishyirwa mu bikorwa.
Ati” Mu mijyi ikorerwamo ubucuruzi nka Dubai na Abu Dhabi iki kibazo cy’imbogamizi mu bucuruzi (NTBs) baragikemuye, ariko twe kiracyaduhangayikishije!…. Ndasaba abadepite b’uyu muryango gukora ibishoboka byose kugira ngo bateze imbere ubucuruzi mu karere”.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’u Burasirazuba, Dan Kidega yasabye Urugaga rw’abikorera kujya rugeza ku Nteko ibibazo rufite kugira ngo ibikemure. Yongeyeho ko basuye imipaka abacuruzi bo mu Rwanda banyuzaho ibicuruzwa mu rwego rwo kurebera hamwe imbogamizi bahura nazo.
Yagize ati” Ntabwo twakwicara mu biro byacu, tuvuge ngo ibintu bizikora. Hagomba kubaho imikoranire myiza hagati ya EAC n’abikorera kugira ngo ibihugu byacu bitere imbere.”
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba mu Rwanda, Valentine Rugwabiza yagaragaje ko n’ubwo hariho isoko rimwe mu karere, ariko ibicuruzwa bitoroherezwa kwinjira mu bindi bihugu.
Ati” Ibicuruzwa byacu ntabwo byidegembya mu karere kandi muri 2010 twarasinye amasezerano ashyiraho isoko rimwe mu karere. Abadepite rero mufite umurimo ukomeye wo kureba niba ibyo ibihugu byemeranyijwe bishyirwa mu bikorwa!”
Rugwabiza kandi yagaragaje ko u Rwanda rushyira mu bikorwa ayo masezerano, dore ko mu myaka itatu ishize rumaze gutanga ibyangombwa ibihumbi 15 byo gukorera mu Rwanda ku bashoramari bavuye mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba.
Ibi biganiro byari byitabiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba mu Rwanda Valentine Rugwabiza, Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi mu Rwanda Fançois Kanimba, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Richard Sezibera n’abashoramari batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO