Ambasaderi Karabaranga yagiranye ibiganiro n’abo bashoramari ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cya Bulgaria gishinzwe guteza imbere ubucuruzi kiyobowe na Tsvetan Simeonov.
Amb. Karabaranga yabwiye IGIHE ko iyi nama yari igamije kwagura amarembo no gushishikariza abashoramari kugana u Rwanda nk’uko biri mu nshingano z’abayobozi kwerekana ibyiza u Rwanda rwagezeho no gutanga isura nyayo yarwo ngo abashaka kurugana bisange.
Yagize ati “Twahuye n’abashoramari basaga 30 bari bahagarariye ibigo by’ubucuruzi bisaga 15 bikora ishoramari ritandukanye, haba mu buhinzi, itumanaho, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, uburezi, gutwara imizigo, ubucuruzi busanzwe, ingufu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Yakomeje agira ati “Aba bose twaraganiriye bambaza ibibazo bijyanye n’uburyo bashora imari, bakanagirira ibikorwa mu Rwanda, nanjye mbereka ko mbere na mbere u Rwanda ari igihugu gifite iterambere ririmo ryihuta bijyanye n’igihe, ko ari igihugu gifite umutekano uhamye kandi witaweho, igihugu kirwanya ruswa n’ibindi.”
Nyuma y’ibisobanuro birambuye ku Rwanda, Tsvetan Simeonov uyobora Ikigo cy’igihugu cya Bulgaria gishinzwe guteza imbere ubucuruzi, yagaragaje ko aba bashoramari bashimishijwe n’ibyo barwumviseho.
Yagize ati “Ubusanzwe twifuzaga kugira ibikorwa ku mu gabane wa Afurika ariko ntitwabonaga amakuru ahagije y’uko twahakorera ishoramari, bibaye byiza cyane kuko duhawe amakuru n’igihugu nk’u Rwanda kimaze gutera imbere muri uru rwego rwa business.”
Tsvetan Simeonov yasezeranyije Amb. Karabaranga ko bidatinze bazagirana amasezerano y’imikoranire n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF).



















TANGA IGITEKEREZO