00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo gikomeye mu by’amahotel i Burayi cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 3 March 2016 saa 11:25
Yasuwe :

Umusaruro wo kuba u Rwanda ruri mu myanya y’imbere mu korohereza abashoramari kwinjira ku isoko ryo mu gihugu, ugaragarira ku bigo bikomeye byatangiye kuza gukorera mu Rwanda, birimo na Swiss International Hotels yamaze kugera kuri iri soko.

Swiss International Hotels & Resort ni ikompanyi imaze imyaka isaga 30 ikora mu bijyanye n’ama-hotel mu bihugu by’i Burayi, Aziya na Amerika.

Umubare w’ama-hotel mpuzamahanga akorera mu Rwanda ukomeza kwiyongera ku isoko ryo mu gihugu, ahanini bivuye ku kuba hari gutezwa imbere urwego rwa serivisi, narwo rushobora kugira uruhare mu kwinjiza amadevise.

Ku wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe, Kompanyi mpuzamahanga yo mu Busuwisi (Swiss International Hotels) ikora iby’ama-hotel, yatangiye gucunga no gukorera muri hotel Villa Portofino yo mu Mujyi wa Kigali, i Nyarutarama.

Ibi bizatuma Villa Portofino ihindura izina yitwe Swiss International Villa Portofino Kigali, bijyane no guhugura abakozi bayo mu gihe cy’amezi atatu.

Amasezerano yasinywe kandi ateganya ko hazabaho kuvugurura bimwe mu bikorwa remezo by’iyi hotel ifite ibyumba 51 byo gucumbikamo.

The New Times yatangaje ko umuyobozi wa Swiss International Hotels, Henri Kennedie, yavuze ko mu byatumye bahitamo kuza gukorera mu Rwanda ari uko igihugu cyihuta mu iterambere, kandi hakaba hari umugambi wo kujya bakira inama mpuzamahanga nyinshi.

Yagize ati “Urwego rw’ama-hotel rukomeye kandi rugizwe na hotels zikomeye, ni ingenzi mu gukomeza guhamya iterambere no mu myaka myinshi iri imbere. Ubwo twabonaga aya mahirwe yo kuza gukorera muri Villa Portofino ntitwagombye kubyigaho cyane.”

Swiss International Hotels ifite hotels zisaga 30 mu bihugu by’i Burayi, u Bushinwa mu Burasirazuba bwo Hagati (Middle East) no muri Afurika.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu iyi hotel ije gukoreramo nyuma ya Nigeria na Sierra Leone.

Mu mwaka ushize, Mantis ikorera mu bihugu bisaga 70 ku Isi yagaragaje ubushake bwo gukorana na Delegations Inn Ltd, yiyongera kuri Kempinski Hotels ubu iyoboye Hotel des Mille Collines, Golden Tulip Hotels iyoboye La Palisse hotel ikorera i Nyamata na Serena Group of Hotels iyoboye Kigali na Kivu Serena Hotel, mu gihe ibindi bigo bikomeye muby’ama hotel nka Marriot Hotels, Radisson Blu, Zinc nabyo bikomeje kuyoboka isoko ry’u Rwanda.

Hotel Villa Portofino yamaze kwigarurirwa na Swiss International Hotels & Resort
Marriot Hotel Kigali igenzurwa na Marriot Hotels igeze mu mizo ya nyuma yuzura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages