00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abidjan: Abacuruzi bo mu Rwanda bagendereye Cote d’Ivoire mu rwego rwo kwagura amarembo

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 1 August 2014 saa 10:59
Yasuwe :

Abahagarariye amasosiyete 20 yo mu Rwanda kuri ubu bar i Abidjan muri Cote d’Ivoire mu rwego rw’ibiganiro n’abacuruzi b’ingeri zitundukanye bo muri iki gihugu hagamijwe kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari aboneka mu bihugu byombi.
Iki gikorwa cyiswe “La journée économique Rwanda – Cote d’Ivoire” cyafunguye imiryango kuwa Gatatu tariki 30 Nyakanga I Abidjan, cyabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y’abacuruzi bo mu Rwanda, n’abo muri Cote d’Ivoire, igihugu cyamaze imyaka icumi (…)

Abahagarariye amasosiyete 20 yo mu Rwanda kuri ubu bar i Abidjan muri Cote d’Ivoire mu rwego rw’ibiganiro n’abacuruzi b’ingeri zitundukanye bo muri iki gihugu hagamijwe kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari aboneka mu bihugu byombi.

Iki gikorwa cyiswe “La journée économique Rwanda – Cote d’Ivoire” cyafunguye imiryango kuwa Gatatu tariki 30 Nyakanga I Abidjan, cyabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y’abacuruzi bo mu Rwanda, n’abo muri Cote d’Ivoire, igihugu cyamaze imyaka icumi cyaracitsemo ibice ndetse kirangwa n’ubushyamirane, ariko kuri ubu kikaba kiri kwiyubaka ndetse kinaba intanga rugero mu bukungu.

Hubert Ruzibiza uyoboye iryo tsinda ry’abacuruzi b’Abanyarwanda yagaragarije abanya-Cote d’Ivoire uburyo u Rwanda rwanyuze mu bihe by’icuraburindi rikaze mu myaka 20 ishize, ariko abereka ko biturutse ku miyoborere myiza, kurwanya ruswa, ndetse no kwitabira ibikorwa byo kwiteza imbere kw’abaturage, igihugu cyabashije gutera intambwe ifatika.

Abidjan, umurwa mukuru wa Cote d'Ivoire

Ruzibiza yagize ati “Turifuza gutsura umubano urambye ushingiye ku bucuruzi na Cote d’Ivoire, binyujijwe mu mibanire ishingiye ku bucuruzi na dipolomasi. Turifuza ko nyuma y’iri huriro, abashoramari benshi bo muri iki gihugu bazaza gushora imari mu Rwanda.”

Uwari uhagarariye Minisitiri ushinzwe Iposita n’Ikoranabuhanga muri Cote d’Ivoire, André Appetey, yashimiye abashyitsi b’abanyarwanda ku kubagenderera, avuga ko ari igikorwa cy’imbonekarimwe.

Yashimye kandi iterambere u Rwanda rwagezeho ku buryo kuri ubu rusigaye rutangwaho urugero, avuga ko ibihugu byombi hari byinshi byakungurana.

Uru rugendo aba bacuruzi bo mu Rwanda barimo biteganyijwe ko ruzasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kanama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages