00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AlphaMundi Group yinjiye mu bigo bikomeye byashoye imari muri Ampersand

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 3 October 2023 saa 12:32
Yasuwe :

Bijyanye n’icyerekezo cyayo cyo kwimakaza ubwikorezi bubungabunga ibidukikije, Sosiyete ya Ampersand ikomeje gushorwamo imari n’ibigo bikomeye byaba ibyo mu Rwanda, Afurika no hanze yayo.

Ampersand ni sosiyete yiyemeje guteza imbere ikoreshwa rya moto z’amashanyarazi mu kurengera ibidukikije, no gufasha abazikoresha mu bwikorezi kugira icyo bunguka ugereranyije n’izisanzwe zinywa ibikomoka kuri peteroli.

Bimwe mu bigo by’ishoramari bikomeje gukururwa n’icyerekezo cya Ampersand birimo AlphaMundi Group iherutse gushoramo imari y’arenga miliyari 1 Frw.

AlphaMundi Group ni ikigo gitanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’iterambere irimo nko kwimakaza serivisi z’imari zidaheza, ifasha kwihaza mu biribwa, gukoresha ingufu zisubira n’ibindi.

Iki kigo cyabonye izuba mu 2008 kimaze gushora arenga miliyari 110 Frw mu bigo bigera kuri 57 byo muri Afurika ndetse na Amerika y’Amajyepfo.

Ampersand igaragaza ko iryo shoramari rya AlphaMundi Group rizayifasha kongera moto z’amashanyarazi mu muhanda ndetse no kwagura sitasiyo zihindurirwamo batiri, zikagera mu bice bitandukanye haba mu Rwanda no muri Kenya.

Ubwo bufatanye kandi bwafashije Ampersand kunguka n’abandi bafatanyabikorwa barimo ibigo na za guverinoma bigera ku 10 byose byakunze uburyo ikomeje kwagura ubukungu mu bihugu ikoreramo ariko bigakorwa mu buryo butangiza ibidukikije.

Umuyobozi muri AlphaMundi Group ushinzwe ishoramari, Daniel Silva yagaragaje ko yishimiye ubufatanye bagiranye na Ampersand, yerekana ko gufatanya nayo byatewe n’uko itanga icyizere ku kungura abakoresha izi moto, ndetse no kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa Ampersand, Josh Whale we yavuze ko nyuma y’inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe, COP27 iherutse kuba, babonye ko ubwikorezi butangiza ibidukikije bukenewe by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko ibyemezo byavuyemo aribyo bikomeje gutuma bakomeje gukora cyane kugira ngo muri aka karere moto zinywa lisansi zibe amateka, ibidukikije bibungwabungwe ariko n’abazikoresha bakomeze kunguka.

Ibindi bigo byashoye imari muri Ampersand mu minsi ya vuba birimo ikigo gishora imari ku isoko rya Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’u Buhinde, Beyond Capital Ventures.

Kuri ubu Ampersand yabaye ikigo cya munani Beyond Capital Ventures yashoyemo imari, iba iya kabiri mu Rwanda nyuma y’Ikigo gikwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi cya Viebeg Medical.

Ampersand igaragaza ko iri shoramari rya Beyond Capital Ventures rizafasha mu kwagura ibikorwa byayo aho biteganywa ko izongera izo moto zikoresha amashanyarazi zikagera ku 1350.

Ampersand igaragaza ko nk’umumotari ukoresha moto yayo ashobora kwizigama agera kuri 1000$ ku mwaka ugereranyije na moto isanzwe inywa lisansi.

Kugeza ubu iyi sosiyete ivuga ko ifite sitasiyo 25 zihindurirwaho bateri za moto mu gihe kitarenze iminota ibiri, intego ikaba ari ugukomeza kuzongera.

Byitezwe ko mu 2024 Ampersand izaba ifite moto zikoresha amashanyarazi zisaga ibihumbi icumi mu Rwanda na Kenya.

Nyuma y’igihe gito itangiye gukorera muri Afurika y’Iburasirazuba, Ampersand itangaza ko yamaze kurenza moto 1000 ziri mu kazi zikoresha amashanyarazi haba mu Rwanda na Kenya, intego ikaba ko umwaka wa 2023 uzarangira izo moto zigeze ku 3000.

Ampersand itangaza ko mu myaka iri imbere ntawe uzaba agikoresha moto zinywa lisansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages