Abashoramari baganiriye na RDB ku wa 25 Mata 2018, hagamijwe kurebera hamwe uko ishoramari mu Rwanda ryatezwa imbere, banerekwa amahirwe ahari n’uburyo bworohereza ishoramari bwashyizweho, baboneraho kugaragaza ibibazo bibabangamira.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari muri RDB, Winifred Ngangure Kabega, yavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2017 bashyizeho uburyo bwo kwegera abashoramari hirya no hino mu turere bagamije kubashishikariza gukomeza gushora imari ryabo kuko bigaragara ko umubare wabo ugenda wiyongera.
Yagize ati “Iyo urebye ijanisha mu ishoramari mu Rwanda, ishoramari ry’Abanyarwanda niryo riri hejuru kuri 58 % ugereranyije n’irikorwa n’abanyamahanga.”
Mu bibazo byagaragajwe n’abashoramari harimo igiciro cy’umuriro uhenze cyane cyane ku bafite inganda; ibigo by’imari na banki bisaba inyungu ihanitse ku nguzanyo kandi ntibitange inguzanyo z’igihe kirekire n’ibikorwaremezo bidagahije.
Kayitesi Immaculée wo mu Karere ka Nyanza yagize ati “Mfite uruganda rukora Yaourt n’amata y’ikivuguto rwitwa ‘Zirakamwa Meza Nyanza Dairy’. Turagira ngo mudukorere ubuvugizi kuko igiciro cy’amashanyarazi n’icy’amazi ugereranyije n’ibihugu duturanye usanga icyacu kiri hejuru, bigatuma ibikorerwa mu nganda zacu bihenda, ntibibashe guhangana ku isoko ryo mu gace u Rwanda rurimo.”
Kayitesi yakomeje agaragaza ko hari inganda nini zigabanyirizwa igiciro cy’amashanyarazi n’amazi ariko nabwo ugasanga bigihenze ugereranyije no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Yavuze kandi ko iyo gahunda yo kugabanya igiciro cy’umuriro n’amashanyazi nayo yihariwe n’inganda nini naho intoya zikizamuka ntizitabweho, asaba ko nazo zajya zifashwa.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Bigirimana Bosco, yagarutse ku kibazo cy’inyungu ku nguzanyo ihanitse mu bigo by’imari na banki ndetse n’abakiri urubyiruko bafite imishinga ariko bakabura ingwate batanga.
Ati “Zimwe mu mbogamizi zihari harimo izijyanye n’inguzanyo aho inyungu ikiri hejuru, hari n’ikibazo cy’uko urubyiruko rushaka kwinjira mu bikorera ruba rufite imishinga ariko ingwate ikaba ikibazo.”
Winifred Ngangure Kabega, yavuze ko ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi uhenze bazakiganiraho na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kigashakirwa igisubizo.
Ku kijyanye n’inguzanyo ihenze mu bigo by’imari na banki, Kabega yibukije ko nabyo bibarirwa mu bashoramari kandi biba bigamije kubona inyungu ariko avuga ko hari uburyo byakemuka.
Yagize ati “Banki nabo ni abashoramari, nabo bakeneye kugira icyo bunguka, rero ngira ngo ni ugukorana nabo nk’uko dukorana n’izindi nzego za Leta, n’inzego z’abikorera ni ugukorana nazo tureba uko bakunguka ariko n’abandi bakabona inguzanyo kugira ngo bagire imishinga bakora.”
Yakomeje avuga ko RDB iri kureba izindi nzego zafatanya na PSF cyangwa na banki ndetse n’ibigo by’imari bakagira imikoranire ku buryo abashoramari babona inguzanyo z’igihe kirekire kandi bakazihabwa ku nyungu idahanitse.
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bashimiye RDB gahunda yashyizeho yo kubegera no kungurana ibitekerezo, bifuza ko byajya bibaho kenshi.
Abashoramari banakanguriwe kwitabira kwandikisha ishoramari ryabo kuko iyo ritanditse hari amahirwe bibavutsa kandi n’iyo bahuye n’ibibazo kubaha ubufasha bigorana.



















TANGA IGITEKEREZO