00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abikorera basabye inkunga yo kongererwa ubushobozi bwo gutunganya ‘Made in Rwanda’

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 August 2019 saa 09:56
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yagiriye inama abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bagaragaje ko bakeneye kongererwa ubumenyi n’ubushobozi bakanoza ibyo batunganya bikorerwa mu Rwanda bizwi nka ‘Made in Rwanda’.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu imurikagurisha riri kubera mu Karere ka Muhanga ryibanda cyane ku bikorerwa mu Rwanda. Ryateguwe n’Intara y’Amajyepfo ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera, riri kubera mu Karere ka Muhanga.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bagaragaje ko bimwe mu byo bakora biri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ibyo mu bindi bihugu.

Abikorera bo muri iyi ntara basabye gushyirirwaho uburyo bwo kongererwa ubumenyi no gukora ingendoshuri mu bihugu byateye imbere ngo bahahe ubumenyi bubafasha kunoza ibyo bakora.

Tumutuyimana Déogratias ati “Twifuza ko bashyiraho uburyo bwo guhugura abantu bakora Made in Rwanda, bakaduhugura ku kunoza ibyo dukora kuko usanga tubikora ariko bitameze neza.”

Twizeyimana Gérard ukora inkweto yavuze ko afite abanyeshuri barenga 120 yigisha hirya no hino mu gihugu ariko hakenewe n’ingendoshuri ku bikorera bakora ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Ingendoshuri zadufasha kujya guhaha ubumenyi mu nganda zateye imbere tukamenya uko bakora natwe tukaza kubikora no kubyigisha abandi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Inganda n’abikorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kamugisha Samuel, yabagiriye inama asaba ababyifuza ko babagezaho ubusabe bwabo.

Ati “Muri Minisiteri hari gahunda yo gufasha inganda ziciriritse mu kuzamura ubumenyi; (…) hari abatugejejeho ibyifuzo, nabasabye ko bazatugana bagategura umushinga tukareba uko twabafasha.”

Imurikagurisha riri kubera i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ku nshuro ya munani, aho ryatangiye tariki ya 23 Kanama 2019 kugeza ku ya 1 Nzeri 2019.

Ryitabiriwe n’abikorera barenga 150 biganjemo abakora ibikorerwa mu Rwanda. Rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Twiyubakire ubukungu butajegajega’, rigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no gushyigikira abikorera.

Abikorera bo mu Ntara y'Amajyepfo bagaragaje icyifuzo cyabafasha kunoza ibyo bakora
Abikorera bo mu Ntara y'Amajyepfo bamurikiye abayobozi ibyo bakora byiganjemo Made in Rwanda
Bifuza kongererwa ubumenyi kugira ngo babashe kunoza ibyo bakora
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Gasana Emmanuel, ari kumwe n'abandi bayobozi bareba ibiri kumurikirwa mu imurikagurisha riri kubera mu Karere ka Muhanga
Ibiri kumurikirwa mu Karere ka Muhanga byiganjemo ibikorerwa mu Rwanda
Mu byo bamuritse harimo n'imyenda ikorerwa mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Inganda n’abikorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kamugisha Samuel, yasabye abikorera gutanga ubusabe bwabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages