00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Rugwabiza yeretse Abayapani ko Afurika n’u Rwanda ari heza mu ishoramari

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 June 2014 saa 01:34
Yasuwe :

Amb. Valentine Rugwabiza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yagiriye uruzinduko mu Buyapani mu Cyumweru gishize atanga ibiganiro bireshya Abayapani gushora imari muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.
Kuwa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2014, nibwo Amb Rugwabiza yasoje uruzinduko rw’akazi mu Buyapani aho yari yageze ku itariki ya 9 Kamena, aho yari yitabiriye Inama y’Ubucuruzi Ihuza u Buyapani n’Afurika (Japan-Africa Business Forum) yari ifite (…)

Amb. Valentine Rugwabiza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yagiriye uruzinduko mu Buyapani mu Cyumweru gishize atanga ibiganiro bireshya Abayapani gushora imari muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.

Kuwa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2014, nibwo Amb Rugwabiza yasoje uruzinduko rw’akazi mu Buyapani aho yari yageze ku itariki ya 9 Kamena, aho yari yitabiriye Inama y’Ubucuruzi Ihuza u Buyapani n’Afurika (Japan-Africa Business Forum) yari ifite inzanganyamatsiko igira iti: “Succeeding in Africa; Unlocking Growth & Opportunity”, yabereye i Tokyo ku matariki ya 10 – 11 Kamena 2014. Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abacuruzi, abanyenganda, abashinzwe gutegura politiki n’igenamigambi n’abadiplomate baturutse mu Buyapani n’Afurika.

Iyi nama ibaye ubwa mbere yateguwe n’Ihuriro ry’Abakuriye z’Ambasade z’Afurika (the African Diplomatic Corps - ADC) hamwe n’Ibiro bihagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) muri Aziya biri i Tokyo. Yari igamije gukangurira Abashoramari b’Abayapani gukorana n’Afurika mu bikorwa by’ubucuruzi byafasha Iterambera ry’Ubukungu bw’Afurika: ishoramari ry’Abayapani muri Afurika rirakemangwa ko rikiri hasi cyane.

Amb. Rugwabiza yari umwe mu batanga ibiganiro ku kiganiro cyari gifite insangamatsiko ivuga “Uburyo bwo guhangana n’inzitizi” (Risk Management). Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama, yashimangiye ko mu by’ukuri inzitizi mu bucuruzi atari umwihariko w’Afurika gusa, ahubwo aho wajya hose ku isi haba inzitizi zitandukanye.

Yongeyeho kandi ko akenshi usanga ibyo abantu bikanga muri Afurika n’ibyo baba bibwira gusa ari ntaho bihuriye n’ukuri, bituruka ku kuba badafite amakuru nyayo. Yanavuze ko mu bihugu byinshi by’Afurika hashyizweho ingamba zihamye zo guhangana n’izo nzitizi.

Amb. Rugwabiza kandi yatanze ikiganiro mu nama (breakfast) yateguwe n’Ihuriro ry’Abikore bo mu Buyapani (Keidanren, Japan’s Federation of Private Sector Federation) ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Abayobozi bakuru (Keizai Doyukai, Japan’s Association of Top Executives) abwira abitabiriye ko bitumvikana kandi bidashoboka ko sosiyete y’Ubucuruzi yategura igenamigambi ryo kwagura ibikorwa (serious growth plan) ridafitemo Afurika nk’inkingi yaryo kuko ariwo mugabane usigaranye ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere mu bukungu. Yashishikarije amasosiyete yo mu Buyapani ko bakora vuba na bwangu bagashora imari muri Afurika.

Ibindi biganiro byatanzwe muri iyi nama n’ibijyanye n’ “Ingufu n’Ibikorwaremezo”, “Ubucuruzi bushingiye ku buhinzi”(Agribusiness)’, Ubuzima (Health Africa), n’ “Ishoramari rifite agaciro n‘uburyo bwo gushaka ubushobozi bw’amafaranga (Investment Value and Raising Fund).

Amb. Rugwabiza kandi yari umushyiki mukuru mu nama z’Ishoramari zirebana n’u Rwanda (Rwanda Business and Investment Seminars) zabereye i Tokyo ku itariki ya 12 Kamena na mu mujyi wa Kobe ku itariki ya 13 Kamena 2014, zateguwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani ku bufatanye n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe gushyigikira ubucuruzi bwo hanze (Japan External Trade Organization - JETRO), aho yatanze ikiganiro ku binyanye n’uburyo borohereza abashoboramari, inzego n’ibikorwa by’aho ishoramari ryashyirwa mu Rwanda (investment climate and opportunities in Rwanda).

Amb. Valentine Rugwabiza, Umuyobozi Mukuru wa RDB ashishikariza Abayapani gushora imari mu Rwanda no muri Afurika muri rusange

Amb. Rugwabiza yagaragaje ko amavugururwa ahora akorwa (constant reforms), kutihanganira no kurwanya ruswa, umutekano usesuye, kwemera no kubahiriza amahame y’ubukungu busesuye (adherence to open economy principles), n’ubuhahirane mu karere (regional integration) biri mu bituma amasosiyete y’Ubuyapani yifuza gushora imari yabo muri Afrika akwiriye kugira ibyicaro byayo mu Rwanda.

Nyuma y’ikiganiro cyatangwaga na Ambasaderi Rugwabiza, itsinda ry’abakora ubucuzi mu Rwanda barimo Abayapani n’Abanyarwanda basangije abitabiriye izi nama ubunararibonye bwabo mu bijyanye n’uburyo ubucuruzi bukorwa mu Rwanda .

Ubwo yari i Tokyo Amb. Rugwabiza yanagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi bakuru b’amasosiye abiri ariyo “Japan Advanced Materials Ltd” na ‘Toyota Tsusho Ltd’, anatanga ibiganiro ku binyamakuru bitatu bikomeye mu Buyapani, Asahi, Mainichi na Nikkei.

Ubwo yari i Kobe, Amb. Rugwabiza yagiranye inama na Guverineri w’Intara ya Hyogo, abazwa n’abanyamakuru b’ibinyamakuru c‘Kobe Newspaper’ na Nikkei ishami rya Kobe, anitabira (witnessed) isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Agashami gashinzwe ICT k’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF ICT Chamber ) n’Ishuri ryigisha ibyijyanye n’Ikoranabuhanga rishingiye kuri budasobwa rya Kobe (Kobe Institute of Computing).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages