Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD Ltd) yarangije kugurisha bidasubirwaho imwe mu mishinga n’imitungo byayo na sosiyete y’imari n’amabanki Atlas Mara Co-Nvest Limited.
Umuhago wo gusinya ku mugaragaro amasezerano y’ubugure wabereye i Washington DC (USA) ku itariki ya 10 Ukwakira 2014, ahaberaga inama ngaruka mwaka y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ndetse na Banki y’Isi (World Bank).
Aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa BRD, Alex Kanyankole na John Vitalo wari uhagarariye Atlas Mara Co-Nvest Limited.
Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver, Ambasaderi w’u Rwanda muri USA Mathilde Mukantabana, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) John Rwangombwa ndetse na Bob Diamond umwe mu bashinze Atlas Mara Co-Nvest.
Ibyo Atlas Mara Co-Nvest Limited yaguze ni imwe mu mishinga ijyana no kubitsa no kubikuza aho izajya itanga inguzanyo ku nyungu. Baguze kandi ikibanza cya BRD kiri ahahoze ambasade y’Abanyamerika mu Rwanda ndetse n’ikigo cya BRD cy’ubwunganizi mu by’ubwishingizi (BIB).
Atlas Mara na BRD Ltd basinye n’andi masezerano yimbitse agaragaza imikoranire hagati y’aya ma Banki n’uburyo Banki Itsura Amajyambere izafashwa na Atlas Mara kugera ku intego n’inshingano zayo bwite.
Aya masezerano Atlas Mara yagiranye na BRD hanagaragaramo kuzakora imirimo y’ubugenzuzi n’ubujyanama izafasha BRD kugera ku nshingano zayo.
Inshingano nyamukuru BRD izaba ifite ni ukwita ku kumenya imishinga ikenwe kuba yashorwamo amafaranga. Hazajya hitabwa cyane ku bikorera, imishinga mito n’iciriritse cyane cyane hitabwa ku kugera kuri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS2 igamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Ikindi kigaragara nuko abari basanzwe ari abanyamigabane ba BRD bazagumana uburenganzira bwabo. Ibi byumvikanisha ko Leta y’u Rwanda izakomeza kugira imigabane muri BRD Ltd.
Atlas Mara igaragaza ko yifuza kugira u Rwanda icyicaro cyayo muri Afurika y’Uburasirazuba. Nimara kuzuza ibisabwa byose na BNR, Atlas izaba ibaye Banki ya 11 y’ubucuruzi mu Rwanda.
Atlas Mara kuri ubu igaragara mu bigo by’imari ku isoko ry’imari n’imigabane rya London kuva mu 2013. Ifite kandi intego yo kubaka inzego z’imari n’amabanki binyuze mu gushyira hamwe ubunararibonye bafite mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.



















TANGA IGITEKEREZO