Ikigo giteza imbere ishoramari Educat cyagaragaje ba rwiyemezamirimo 12 b’indashyikirwa bazatoranywamo uzegukana igihembo kiruta ibindi ku wa gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2014 mu birori bisoza Icyumweru Cyahariwe Ishoramari.
Ni nyuma y’uko hatoranyijwe ba rwiyemezamirimo 50 mu ntara zose z’igihugu, bagatoranywamo 12 bajya mu kiciro cya nyuma ari naho hazava uhabwa igihembo nyamukuru muri iki cyumweru.
Abo 12 ni :
1. Innocent Habamenshi
Habamenshi afite urwengero, La Vale Du Bonheur. Yenga inzoga n’imitobe mu mbuto zikunze kuboneka mu Ntara y’Uburasirazuba. Akora n’imitobe yihariye nk’uw’imvange ya karoti n’uw’inanasi. Aramutse atsindiye igihembo cya Educat-GT Bank yagura izindi mashini zenga inzoga n’imitobe zigezweho.
2. Samuel G. Mushabe Trinity Rolls and Papers
Mushabe atunze uruganda rukora impapuro z’ubwiherero, izo kwihanaguza n’izikoreshwa kwa muganga. Nawe avuga ko atsindiye igihembo yagura imashini zatuma arushaho gukora byinshi akagura isoko rye mu zindi ntara z’u Rwanda.
3. Marie-Chantal Muhayimana
Marie-Chantal we ni nyir’ikigo cy’ubucuruzi kitwa Delices kiri mu karere ka Muhanga . Ategura aharabera ubukwe, ibirori, inama n’ibindi birori bibera muri ako gace.
Agize amahirwe agatsindira igihembo cya Educat-GT Bank ateganya kugura ibikoresho bishya birimo amahema magari adapfa kuboneka i Muhanga.
4. Cephas Nshimiyumuremyi
Cephas ni umwarimu akanikorera ku giti cye. Mu kigo cye, Uburanga Products, akora amavuta yo kwisiga n’ibindi bijyanye n’isuku mu byatsi biba mu bigunda by’I Musanze.
Avuga ko amafaranga yatsindira mu gihembo yayaguramo imashini n’ibyo gutwaramo ibicuruzwa binogeye ijisho.
5. Jeff Gashabi
Ni umucuruzi ufite Restaurant yitwa G1 mu mujyi wa Rubavu. Ateganya ko aramutse atsindiye igihembo cya Educat-GT Bank yagura imashini igezweho ikora kawa abakiriya bakunda nka Cappuccino n’izindi.
6. Kevine Kagirimpundu
Kevine afite ikigo kimurika imideri cyitwa Uzuri K&Y, gikora kandi kikamurika imideri ya kinyafurika ariko ivanzemo n’udushya tugezweho.
Asanga igihembo cya Educat-GT Bank cyamufasha kugura ibikoresho byo gukora imideri mishya no kongera umubare w’abakozi.
7. Jessie Kalisa Umutoni
Uruganda rwe rukora ingwa zikoreshwa mu mashuri. Yifuza igihembo cya Educat-GT Bank ngo kimufashe kujya mu Bushinwa na Turukiya kugura imashini no kwiyungura ubumenyi ku buryo ingwa zikorwa.
8. Linda Mukangoga
Afite ikigo kitwa Haute Baso gikora imitako n’ibindi hakoreshejwe intoki. Yigisha abandi uwo mwuga. Avuga ko atsindiye igihembo cya Educat-GT Bank yagura ibikoresho bigatuma arushaho gutera imbere.
9. Alice Mbabazi
Yamamaza ibikorwa by’abandi abinyujije ku byapa bikoreshwa n’amashanyarazi. Icyapa kimwe gishobora kunyuraho amatangazo yamamaza 10. Alice aramutse atsinze ateganya kujya kugura ibindi byapa byamamaza mu Bushinwa agakurura abandi bakiriya.
10. Jancyne Tuyishime
Jancyne afite ikigo yise Humura avuriramo amenyo akanagira inama abantu afatanyije n’izindi nzobere mu buvuzi bw’amenyo .
Ateganya gushakira amahugurwa abo bakorana no kugura ibindi bikoresho byo kuvuza abakiriya be.
11. Innocent Nsenga
Ikigo cye kitwa Air Top gikora ifu y’ibigori igurishwa i Huye. Ateganya kugura imashini isya ibigori byinshi mu gihe gito kandi ikabinoza.
12. Philbert Bizimana
Philbert afite ibagiro rigezweho ryitwa Washington Akabenz Distributors risaranganya inyama z’ingurube mu ngo no mu mahoteli. Ibagiro rye irangwamo isuku nyinshi. Atsindiye igihembo yumva yakubaka inzu y’ibagiro rye akareka gukodesha.



















TANGA IGITEKEREZO