00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Rwiyemezamirimo bamwe bagiye kujya babona inguzanyo nta ngwate

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 27 May 2015 saa 02:53
Yasuwe :

Isosiyete y’Abanyamerika, Kountable Ltd, yatangiye gutanga inguzanyo kuri ba Rwiyemezamirimo bo mu Rwanda batiriwe bakwa ingwate.

Asobanura uburyo Kountable Ltd ikorana na ba Rwiyemezamirimo, Umuyobozi wayo Chris Hale, yavuze ko umuntu asabwa kwerekana umushinga we akoresheje ikoranabuhanga nyuma yo kuwigaho basanga unoze, agahabwa amafaranga bidatinze.

Yifashishije urugero, Hale yagize ati “ Rwiyemezamirimo watsindiye isoko akaba akeneye kugura ibikoresho mu Bushinwa akabura amafaranga icyo dukora twiga umushinga we tukareba isoko ashaka kuguraho ibikoresho niba ritanga ibyujuje ubuziranenge hanyuma tukabigura tukabyohereza mu Rwanda yakwishyurwa akatwishyura yongeyeho inyungu y’amafaranga 2%.”

Ibumoso: Umuyobozi wa Kountable Ltd, Chris Hale

Kwiga umushinga wa Rwiyemezamirimo yavuze ko bitwara igihe gito aho bishoboka hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bareba n’iba umukiriya wabo ibyo yagaragaje ko akora bigenda neza koko.

Ngendabanga Gabriel ukora ubucuruzi bw’indabo yemeza ko aho atangiye gukorana na Kountable Ltd byamubereye igisubizo cy’ibyo yakoraga bimugoye kubera kubura amafaranga.

Yagize ati “Kountable yangurije amafaranga ntiriwe ntanga ingwate, bansabye kwerekana igikorwa nshaka gushoramo amafaranga nyuma y’amasaha 48 bari bamaze kwemeza umushinga wanjye ubu ntumiza ibikoresho nkeneye nkazishyura maze kwishyurwa nanjye.”

Ubu buryo bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga yaba irya telefone cyangwa mudasobwa aho Rwiyemezamirimo abasha kwiyandikisha anyuze kuri www.kountable.com akabona inguzanyo bitewe n’umushinga yagaragaje.

Cyusa Leandre ukuriye Kountable Rwanda yavuze ko ubu buryo buzafasha ba Rwiyemezamirimo gutera imbere kuko uzaba afite umushinga ufatika azahabwa inguzanyo ku buryo butagoye kandi adasabwe ingwate.

Yongeyeho ko Kountable Ltd itanga n’amahugurwa kuri ba Rwiyemezamirimo ikanabafasha kubona igishoro mu mishinga yabo baba babuze aho bayihera kubera impamvu z’ubushobozi bucye.

Abayozi ba Kountable Ltd bemeza ko bakuruwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kugira ngo bashore imari yabo mu Rwanda, nyuma y’ingendo zitandukanye yagiye agirira mu bihugu byabo.

Batangaje ko mu by’ibanze byatumye bakorera mu Rwanda kurusha ibindi, harimo umutekano n’ikoranabuhanga birangwa mu gihugu.

U Rwanda rwateye intambwe mu gutanga inguzanyo aho rwavuye ku mwanya wa 13 ku Isi rukagera ku mwanya wa 4 nkuko byagaragajwe na Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ibihugu byorohereza abashoramari y’umwaka wa 2015 (Doing Business Report).

Iyi rapooro yashyize kandi u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu korohereza abashoramari.

Ngendabanga Gabriel yemeza ko yafashijwe na Kountable Ltd mu bucuruzi bwe bw’indabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages