00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki mpuzamahanga ziza zigana u Rwanda kubera icyizere zidufitiye-Rwagombwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 March 2014 saa 08:17
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko kuba hari banki mpuzamahanga ziza gukorera mu Rwanda biterwa n’icyizere zirugirira kandi ko ari n’icyizere ku hukungu bw’igihugu no kurufasha kwihutisha iterambere ry’imari n’ubukungu muri rusange.
GT Bank, Ecobank, Access, I&M Bank, Equity bank ni zimwe muri banki mpuzamahanga zashoye imari yazo mu Rwanda.
U Rwanda nk’igihugu cyakangukiye ishoramari gisanga kuganwa n’izi banki ari inyungu ikomeye ku gihugu n’abacyo, by’umwiharimo mu kuzamura (…)

Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko kuba hari banki mpuzamahanga ziza gukorera mu Rwanda biterwa n’icyizere zirugirira kandi ko ari n’icyizere ku hukungu bw’igihugu no kurufasha kwihutisha iterambere ry’imari n’ubukungu muri rusange.

GT Bank, Ecobank, Access, I&M Bank, Equity bank ni zimwe muri banki mpuzamahanga zashoye imari yazo mu Rwanda.

U Rwanda nk’igihugu cyakangukiye ishoramari gisanga kuganwa n’izi banki ari inyungu ikomeye ku gihugu n’abacyo, by’umwiharimo mu kuzamura ubwo bukungu, abaturage bagahabwa inguzanyo bakagira ubuzima bwiza, igihugu nacyo kigatera imbere biciye mu bacyo biteje imbere.

Mu mezi abiri ashize, banki yitwaga Fina Bank yahinduye izina nyuma y’uko abashoramari bo muri Nijeriya bashyizemo imigabane yabo igera kuri 70%.

GT Bank, banki nshya ikaba ari banki mpuzamahanga iheruka kuza gukorera mu Rwanda, abayobozi bayo babonanye na Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, ishinzwe kugenzura no gukurikirana imikorere ya banki, baganira icyo buri banki yifuza ku yindi.

Mu rwego rwo gukomeza kunozanya imikorere n’izi banki ku wa kabiri tariki ya 25 Werurwe 2014, guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabonanye na Olusegun Agbaje, umuyobozi mukuru wa GT Bank ku Isi (Guaranty Trust Bank).

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa hamwe n'umuyobozi mukuru wa GT Bank ku Isi, Olusegun Agbaje

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, John Rwangombwa, yavuze ko ari inyungu ku Rwanda kuba ruganwa n’abashoramari mpuzamahanga bahazana za banki n’ibindi.
Yagize ati “Icyiza nuko kubona banki nk’izi mpuzamhanga ziza zitugana, ni icyizere baba bafitiye igihugu cyacu, ku bukungu bwacu, ni na byiza ko badufasha kwihutisha ngo tugere ku byo twifuza kugeraho”.

Si ibi gusa kandi kuko ngo hari n’ibindi byinshi u Rwanda rubatezeho, Rwangombwa yakomeje agira ati “Iyo baje baba bafite amafaranga yiyongereyeho mu gushora imari, baba bafite ubumenyi bwiyongereyeho bituma bateza imbere, byihutisha iterambere ryo ku rwego rw’imari mu gihugu cyacu, bigafasha guteza imbere ubukungu.”

Bimwe mu byo iyi banki yavuze ko igiye kugeza ku bakiliya bayo no ku banyarwanda muri rusange harimo kongera ikoranabahanga mu kazi kabo ka buri munsi no kongera inguzanyo yatangaga.

Olusegun yabwiye Guverineri Rwangombwa ko bagiye guteza imbere ishoramari mu ikoranabuhanga harimo kwishyurana hakoreshejwe amakarita no kugira ikoranabuhanga rihamye mu mikorere ya banki.

Ikindi ngo nuko bafite gahunda yo kongera amafaranga muri banki bakarushaho kuyiteza imbere bakaba imwe mu mabanki ateye imbere ikaba mu za mbere mu Rwanda biciye mu gutanga inguzanyo n’ibindi.

Rwangombwa asanga ngo iri koranabuhanga basabwe basanzwe barifite kuko ari kimwe mu byarebwe kugira ngo bemererwe gukorera mu Rwanda, ndetse rinakomeye ku rwego rw’Isi.

Mu gihe yanabasabye ko mu mikorere yabo ya buri munsi ubwisanzure banki yabo hano mu Rwanda, ikanakomeza gufasha abashoramari ibaha inguzanyo na serivisi zitandukanye kuri bo.

Rwangombwa yasoje avuga ko Abanyarwanda imiryango yo kugana iyi banki ifunguye, abasaba kuyigana bakiteza imbere, imirayngo yabo n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ni byiza ko tubafite, Abanyarwanda nabo bakanguke bakamenya ko hari ibigo bibafasha guteza ubushobozi bwabo n’ubucuruzi cyangwa ishoramari bifuza gukora, babigana bikabafasha gutera imbere.”

Murigande Eugene ukuriye ibikorwa by’itumanaho muri iyi banki yavuze ko mu mezi abiri iyi banki imaze ikorera mu Rwanda ko batangiye ku bikorwa byo kwita ku bakiliya babo kurushaho ugereranyije na mbere, kimwe mu byo yavuze ngo nuko hari imashini bageneye abakiliya baza bagakoresha ifite n’umurongo wa interineti.ikindi kandi ngo nuko aba bakiliya bateganyirizwa ibyiza byinshi bijyanye n’amafaranga yiyongereye na serivisi nziza.

GT Bank ngo ni banki nini nk’uko Murigande yakomeje abivuga ku buryo ngo ibumbye umutungo wa banki zikorera mu Rwanda inshuro zisaga 20, ikaba ariyo yonyine muri Afurika yitabira isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Bwongereza,( London Stock Exchange) rimwe mu masoko akomeye ku Isi.

Mu mwaka ushize, iyi banki yabonye inyungu ya miliyoni 635 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga miliyari zisaga 442 na miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi banki imaze imyaka 20 ikorera muri Afurika iza ku mwanya wa 5 mu zikomeye, ikorera mu bihugu 10 ari byo Nigeria, Kenya, Rwanda, Uganda, Cote d’Ivorie, Gambia, Ghana, Liberia na Sierra Leone.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages