Iyi nkunga yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Gicurasi 2017, mu imurikabikorwa mu nzego zinyuranye, byagizwemo uruhare na Banki y’Isi ibinyujije mu nkunga igenera u Rwanda.
Iyi banki itera inkunga imishinga migari mu nzego zirimo ingufu, ubwikorezi, ubuhinzi, ibikorwaremezo, kongerera ubushobozi abantu b’ingeri zinyuranye, imibereho myiza n’ibindi.
Iyi banki ivuga ko yateye inkunga imishinga igera ku icumi y’imbere mu gihugu ifite agaciro ka miliyoni 850 z’amadorali ndetse kinahabwa miliyoni 350 z’amadorali ku yindi ine ruhuriyeho n’ibihugu byo mu karere.
Banki y’Isi ishimangira ko u Rwanda ruri mu bihugu bikoresha neza inkunga ibigenera, rukarushaho gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje kandi ku gihe. Ivuga kandi ko ibyo bitagarukira ku nkunga iyi banki irugenera gusa kuko n’izindi zituruka mu bandi bafatanyabikorwa ruzikoresha neza.
Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal, yagize ati “Navuga ko ruri mu bihigu bishyira mu bikorwa imishinga ku gihe, bikagera ku ntego; mu bugenzuzi bwakozwe mu nzego zinyuranye iyi banki igiramo uruhare, butwereka ko u Rwanda rwakoze akazi keza mu gukoresha inkunga ziva hanze uretse n’izivuye muri Banki y’Isi ahubwo no mu bandi bafatanyabikorwa baturutse hanze; ndatekereza ko ari urugero rwiza rw’abakoresha neza inkunga z’amahanga.”
Uyu muyobozi yavuze ko Banki y’Isi yiteguye gukomeza gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa by’amajyambere isanzwe igiramo uruhare, akaba ari yo mpamvu yarugeneye inkunga ya miliyoni 780 z’amadolari mu myaka itatu iri imbere azabyifashishwamo.
Bamwe mu bagezweho n’inkunga ya Banki y’Isi, bashimangira ko yabagiriye akamaro bituma babasha gutangiza ibikorwa bibateza imbere.
Kajebukeye Mymoon ubarizwa muri Koperative Tuzamurane, ihuje abamugariye ku rugamba ikorera mu Karere ka Rwamagana, igakora amasabune yifashishwa mu bikorwa by’isuku, yagize ati “Dukorana na Banki y’Isi ibinyujije muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo kuko ari yo yadutuje; tumaze kubona aho tuba baduteye inkunga yo kutwigisha mu bijyanye n’amakoperative natwe tubona kwishyira hamwe duhitamo gukora aya masabune.”
Avuga ko amasabune bakora, utugari n’imirenge biyagura nabo bakabasha kubona amafaranga abafasha kwiteza imbere.
Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko kuva mu 2001 imaze kugira uruhare mu itunganywa rya hegitari ibihumbi 26 z’ibishanga n’imisozi kuva mu 2005; hamaze gutunganywa imihanda ireshya na kilometero 1240; ingo ibihumbi 270 zahawe amashanyarazi kuva mu 2009 mu gihe abahoze mu ngabo bangana n’ibihumbi 16 batujwe neza kuva mu 2002.
Amafoto: Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO