Ikigo gihugura abashaka kwihangira imirimo (BDC) cyatanze impamyabumenyi ku nshuro ya munani ku bashaka kwihangira imirimo.
Abanyeshuri 13 barimo abahungu icyenda n’abakobwa 4 nibo babonye impamyabumenyi, ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2013, bakaba bujuje abanyeshuri 230 bamaze guhabwa impamyabumenyi na BDC.
Umuyobozi mukuru wa BDC, Iyacu Jean Basco, yatangaje ko ubumenyi BDC itanga burimo kugenda butanga umusaruro, kuko abarangije muri iki kigo bamaze kugira imishinga iciriritse 50 itanga akazi ku bantu benshi.
Iyacu yakomeje avuga ko mu byumweru 14 bamaze biga ku kwihangira imirimo baba bamaze kwiga ibintu byinshi.
Iyacu yagize ati “Aha abantu bafite ubushacye bwo kwihangira imirimo bigishwa ko gutangira kwihangira umurimo bidahera ku mafaranga menshi, icyambere n’ubushake n’umuhate umuntu akorana.”
Nkusi Levingston waje ahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe kuko urubyiruko rw’u Rwanda rufite inyota gukora.
Yagize ati “U Rwanda rukene urubyiruko rufite ibitekerezo byo gukora kandi Leta yashyizeho uburyo bwose bworohereza abantu gukora.”
BDC itanze impamyabumenyi ku nshuro ya 8 abahawe impamya bumenyi 13 bakaba bujuje umubare w’abantu 230 bamaze kwigishwa kwihangira imirimo na BDC, amasomo bafata mu byumweru bibiri.



















TANGA IGITEKEREZO