Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 14 Ukuboza mu 2021, aho hagaragajwe ko mu mezi cumi na kumwe ashize ya 2021 BDF yafashije imishinga 2 348 yatwaye miliyari 9.7 Frw.
Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko uretse gufasha imishinga, BDF yanasigasiye imibanire myiza n’abafatanyabikorwa batandukanye bayifasha kubona amafaranga yaba mu buryo bw’inkunga cyangwa impano.
Ati “Twasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Banki y’Isi yo gukora umushinga uzaduha amafaranga angana na miliyari 51 Frw azajya mu bikorwa bya BDF byaba ibyo gukomeza gutangira ingwate abaturage, yaba ibikorwa byo gufasha imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19, ndetse no gukomeza kubaka ubushobozi bwa BDF.”
Munyeshyaka yavuze ko aya mafaranga azanafasha imishinga igera kuri 20% itarahawe inguzanyo binyuze mu Kigega nzahurabukungu (Economic Recovery Fund: ERF), kuko itari yujuje ibisabwa birimo kuba itari isanzwe ikora mbere ya Covid-19.
BDF yerekanye ko mu nshingano yahawe zo gutanga inguzanyo kuri iyi mishinga yagizweho ingaruka na Covid-19, imaze gutanga irenga miliyari 5 Frw ku mishinga irenga ibihumbi 5.3.
Munyeshyaka yijeje abaturage ko bazakomeza gufashwa n’ikigega ayoboye, binyuze mu mashami gifite hirya no hino mu gihugu ndetse kinateze imbere ikoranabuhanga hagamijwe koroshya no kwihutisha serivisi gitanga.
BDF yatangijwe mu 2011, aho itanga ingwate ya 50% ku nguzanyo rwiyemezamirimo ufite umushinga uciriritse aba yatse mu kigo cy’imari ariko ikagira umwihariko ku rubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga aho bo bahabwa ingwate ya 75% ku nguzanyo baba batse.
Iki kigega kandi gitanga inkunga ku mishinga itandukanye cyane iy’ubuhinzi, aho ihabwa 50% by’amafaranga y’igishoro atazishyurwa, ndetse igatanga n’inguzanyo ifite inyungu ntoya iba yunguka hagati ya 11% na 12% mu gihe inguzanyo itangwa mu kigega nzahurabukungu yo yunguka ku 8%.
Kugeza ubu BDF ikorera turere twose tw’igihugu aho ifite amashami 30 mu Rwanda hose, atangirwamo serivisi zitandukanye zirimo n’izagenewe guteza imbere abagore, abafite imishinga y’ubuhinzi, n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!