Mu mpera za Weruwe 2022 ni bwo betPawa yinjiye ku isoko ry’u Rwanda nk’ishoramari rishya mu bijyanye n’imikino y’amahirwe no gutega.
betPawa ni ishoramari rya Oluwatosin Ajibade, Umunya-Nigeria uzwi mu muziki nka Mr Eazi.
U Rwanda rwabaye igihugu cya cyenda betPawa yinjiyemo, ni nyuma ya Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Kenya, Nigeria, Tanzania, Uganda na Zambia.
Iyi sosiyete yashinzwe mu 2013, ifite intego yo gufasha abantu kwiteza imbere binyuze mu gutega amafaranga. Uyikinnye abona amahirwe yo gutega kuva ku ifaranga 1 Frw, ukaba wakubirwa kugera kuri 500% ku yo wateze.
Ukina ashobora guhitamo imikino itandatu, ku cyumweru agahitamo uko izarangira hanyuma akagira amahirwe yo gutsindira miliyoni 25,5 Frw.
Ukoresheje betPawa kandi aba afite amahirwe yo gutega ku mikino 49 buri minota itanu ku ifaranga rimwe. Serivisi z’iyo sosiyete zitangwa mu gihe cy’amasaha 24 buri cyumweru.
Ishami rishya rya Gisimenti ni amahirwe ku bantu bashaka gutega bari muri aka gace k’abanyabirori. Rifungura buri munsi kuva saa Tanu z’igitondo kugeza saa Mbili z’ijoro.
Umuhuzabikorwa w’Ishami ry’Iyamamazabikorwa muri betPawa Rwanda, Fiona Munyana, yavuze ko abanyamahirwe basanzwe bahabwa ibihembo mu bindi bihugu umunani bya Afurika [isanzwe ikoreramo] ndetse bishimiye kubyegereza n’abaturarwanda.
Ati “Mu gihe utega unyuze kuri betpawa.rw cyangwa mu iduka ryacu muri Gisimenti, tuzakora ibishoboka byose ngo unogerwe na serivisi tuguha.’’
Ukinnye agatsinda ashobora guhitamo guhabwa ibihembo bye ako kanya mu buryo yifuza cyangwa akaba yahabwa ubundi bufasha.
Yakomeje ati “Icyo dusaba ni ugushishoza mu gihe cyo gutega. Ushobora gutega amafaranga ushobora kubona kandi ukirinda ko byangiza gahunda zawe za buri munsi.’’
Ishami rya ePawa ku Gisimenti ryafunguwe ku wa 20 Gicurasi 2022, rishobora no kwifashishwa n’abantu batarafungura konti zabo kuri betpawa.rw.
Mu birori byo kuritaha, hatanzwe ibihembo bitandukanye ndetse ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi barimo Umuraperi Bushali.
Gutega kuri betPawa bikorwa binyuze ku rubuga rwa internet rwayo rwa betpawa.rw cyangwa kuri porogaramu yayo ya telefoni. Bikorwa n’abafite hejuru y’imyaka 18.
Imikino y’amahirwe ni imwe mu yinjiza amafaranga menshi. Mu 2018 bibarwa ko yinjije miliyari 47 Frw avuye kuri miliyari 6,9 Frw mu 2013. Ni mu gihe umusoro yatanze muri uwo mwaka [2018] wanganaga na miliyari 1,8 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!