Muri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020/2021 hagaragajwe ko muri uyu mushinga wagombaga gushyira iherezo ku kibazo cy’inyama, wadindijwe n’ibibazo birimo ibura ry’inyigo ihamye igaragaza uko uzashyirwa mu bikorwa n’inyungu zawo.

Yagaragaje kandi ko nta raporo y’ibigomba gukorwa kugera mu 2020 ubwo wegurirwaga Gako Meat Company kugira ngo ibe ariyo iwubyaza umusaruro.

Umushinga wo guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga inyama mu buryo bwa kinyamwuga wari witezweho kuzagirira akamaro igihugu ukanakemura ibura ry'inyama haba ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo.

Kugeza ubu u Rwanda rwohereza mu mahanga ibiro 5,485,017 by’inyama mu gihe inyamaswa zoherezwa ari nzima zifite ibiro bisaga 821,791 bikinjiza asaga miliyoni 23 z’amadorali.

Umushinga wa Gako Meat Company watangijwe mu 2014, Guverinoma ishora asaga miliyari 14.6 Frw mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

Wahawe abashoramari 13 bari bagize ihuriro rya Gako Beef Projects gusa biza kugaragara ko umushinga utari kwihuta mu 2020 ushyirwa mu biganza by’ikigo cya Gako Meat Company ndetse na Leta igiramo imigabane ya 52%.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko ubwoko bw’inka zagombaga kororwa atari zo zorowe ndetse kuri ubu hakaba harimo inka nkeya zitatanga umusaruro.

Uyu mushinga w’ubworozi bw'inka zitanga inyama uzwi nka Gako beef project ukorera mu Karere ka Bugesera, mu mirenge ya Mayange na Kamabuye ku butaka bufite hegitari 5.919.

Wagombaga korora inka ibihumbi 56 ariko uubu hari inka ibihumbi bitanu gusa kandi byari biteganyijwe ko hagomba kujya habagwa inka 300 ku munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Gako Meat Company, Birasa Nyamulinda, yavuze ko imiterere y’umushinga yagiye ihinduka hashakishwa uko wagera ku ntego zawo.

Birasa Nyamulinda yavuze ko bihaye imyaka ine kugira ngo habe hatangiye gutangwa inyama nkuko bikwiriye ari nayo mpamvu bahisemo gutangira kureba ku nka zitanga inyama.

Ati “Bimaze gufata umurongo mwiza kuko kuva muri Werurwe 2022 twafashe amashyo atatu, turazivangura ubu zirimo guterwa intanga kandi muri uku kwezi kwa 12 zizaba zatangiye kubyara.”

Yasobanuye ko impamvu hatarubakwa ibagiro habayeho gutinda kubona umuntu ushobora kubagurisha ibikoresho byizewe kandi bigezweho by’ibagiro gusa ubu yamaze kuboneka.

Ubuze inda yica umujyi

Birasa Nyamulinda yagaragaje ko nyuma yo kubona ko gutangira kubaga inyama zoherezwa mu mahanga bitakunze, bahise batangira kubagira isoko ry’u Rwanda mu kumenyekanisha n’umushinga mu baturage.

Ati “Twaje gusanga tutakomeza kwicara gutyo, twatangiriye gutanga inyama ku isoko ryo mu Rwanda, ubu turabaga kandi turabagira amasoko agera kuri atatu n’ibigo bimwe bya Leta.”

Muri ayo amasoko bagezaho inyama harimo ibagiro rya Rugali. Babaga nibura inka 14 na 20 buri cyumweru mu gihe bagombaga kubaga inka 300 buri munsi ku buryo n’inyama zizajya zoherezwa hanze y’igihugu.

Yakomeje agira ati “Kubaga biradusaba imbaraga zitoroshye, kubera ko iyo ubaga inka iba igiye ntabwo yongera kugaruka no kuzabona iyisimbura bizafata hagati y’umwaka umwe n’ibiri. Ntabwo rero uyu munsi twari dufite ubushobozi bwo kongera inka ngo zirenge ibihumbi bitanu dufite kandi n’izo dufite biragaragara ko ziri kurenga ubushobozi bwacu.”

Yasobanuye ko mu gihe gahunda yo kuhira ubwatsi izaba yatangiye bazaba bafite nibura inka ibihumbi 14600 zibyara ibimasa ibihumbi 12400 buri mwaka.

Hashyizweho gahunda yo gukorana n’aborozi baturiye bafite ubushobozi ku buryo bajya barora ibimasa bibagwa bakazajya babigurirwa binyuze mu masezerano bazajya bagirana na Gako Meat Company.

Umuyobozi Birasa Nyamulinda yasobanuye ko bari bagiye kugura inka 6500 zigomba kwiyongeramo ariko nyuma yo gukora isesengura basanga kuzana inka zitamenyereye mu Bugesera kandi nta n’ubwatsi buhari buhagije byaba ari ukwishora mu bihombo bahitamo kuba babihagaritse.

Ubuyobozi bwa Gako Meat Campany bwagaragaje ko umushinga ujyanye no kuhira ubwatsi uzarangira gutunganywa muri Gashyantare 2023 no kubaka aho ibimasa bigomba kuba nabyo muri Werurwe uwo mwaka.

Kuri ubu hari ibimasa 1000 bibyibushywa ariko bifuza ko umwaka utaha aho ahazubakwa hazaba hafite ubushobozi bwo kwakira ibimasa 2000 aho kubaka ahakira ibihumbi 56 000 icyarimwe..

Nyamulinda yavuze ko gahunda ihari ari ukubaka ibagiro rizajya ribaga inka 120 ku munsi aho kuba 300.

Mu mwaka wa 2022 , Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko mu Rwanda hari inka 1,449,888, ihene 2,844,001 n’ingurube 1,441,077.

Hagaragajwe ko hajemo ibibazo bitandukanye mu mushinga wagombaga gufasha u Rwanda kohereza inyama nyinshi mu mahanga
Hagaragajwe ko hajemo ibibazo bitandukanye mu mushinga wagombaga gufasha u Rwanda kohereza inyama nyinshi mu mahanga