00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Group yijeje Abanyarwanda baba mu mahanga kubona serivisi z’ibigo byayo binyuze muri BK Mobile App

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 5 February 2024 saa 11:53
Yasuwe :

Umuyobozi wa BK Group, Habyarimana Béata yagaragaje ko bashaka gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kubona serivisi z’imari zinoze, abizeza ko kuri iyi nshuro iki kigo kirajwe ishinga no kubafasha kuba bazibona zikomatanyije binyuze kuri porogaramu ya telefone ya BK Mobile App.

Ibi yabitangaje ubwo yari muri Rwanda Day iri kubera i Washington DC muri Leta Zunze za Amerika, ahateraniye ibihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bishimira ibyagezweho nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi.

BK Group nayo yitabiriye Rwanda Day 2024, ariko izana umwihariko wo kuzana ibigo byayo uko ari bitanu bitanga serivisi zitandukanye zifite aho zihuriye n’imari, kugira ngo isubize ibibazo abakiliya bayo bafite.

Ni ibigo birimo Banki ya Kigali, Ikigo cy’Ubwishingizi cya BK Insurance, Ikigo gifasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga cya BK Tech House, Igikora ibijyanye no gushora imari cya BK Capital n’Ikigo cy’Ubugiraneza cya BK Foundation.

Iyi BK Mobile App ihurijeho serivisi zose z’ibyo bigo, yakozwe hitawe kuri serivisi abakiliya bakenera, yita ku bitekerezo byatanzwe n’imikorere igezweho kugira ngo ibashe kugendana n’ibigezweho bikenewe mu mikorere ya banki.

Umukiliya ashobora kugena igihe agomba kwishyurira ibintu runaka, kubona inyandiko y’ibyakorewe kuri konti ye muri banki no kubona serivisi za banki mu buryo bworoshye, ku buryo bizagabanya umwanya wo kugana ishami rya banki mu buryo butari ngombwa.

Ifasha umuntu kuba ashobora kugenzura uko amakarita ye ya banki akoreshwa no kuba yamenya amafaranga asigaye kuri Credit cyangwa Prepaid card ye, akagenzura uko inguzanyo ye yishyurwa, kureba amafaranga asigaye, uko bishyura n’igihe basigaje, bikabafasha mu gufata ibyemezo ku mikoreshereze y’amafaranga.

Iyi Application inatanga amahitamo ku buryo bwo kwinjira muri konti umuntu akoresheje nk’igikumwe n’uburyo bwo kwitegereza isura (facial recognition), ku buryo konti iba ifite umutekano kandi kuyikoresha bikorohera nyirayo.

Habyarimana yabwiye IGIHE ko bari kugerageza kuyishyiraho na serivisi zitangwa n’ibigo byabo byose uko ari bitanu birimo, ibizafasha Abanyarwanda baba mu mahanga kubona serivisi zose, bibereye aho batuye.

Ati “Kuri BK Mobile App tugenda rwongeraho izindi serivisi z’ibyo bigo bindi. Dusanzwe dufiteho iza Banki ya Kigali, ariko ubu [turi gukora ku buryo] bagiramo iz’ishoramari za BK Capital, tukongeraho iz’ubwishingizi za BK Insurance ku buryo muri application imwe ashobora kubonamo serivisi zose zishoboka. Ni ikintu gishobora kuborohereza twishimiye kuzabagezaho. »

Agaragaza ko hari byinshi byashyizweho bigamije koroshya uburyo Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora kubona serivisi za BK Group aho baba baherereye hose zirimo na BK Diaspora Banking yabashyiriweho by’umwihariko.

Iyi ni gahunda yashyizweho nyuma yo kubona ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagorwa no kubona serivisi za banki mu gihugu cyabo, Banki ya Kigali.

Binyuze muri ‘BK Diaspora Banking’, Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora gufunguza konti ku buntu ku basanzwe batayigira kandi idakatwa amafaranga ya buri kwezi.

Ifasha kubitsaho amafaranga ayo ari yo yose yaba Amanyarwanda, Amadorali ya Amerika, Amadorali ya Canada, Amafaranga akoreshwa mu Busuwisi (CHF), Ama-Euro cyangwa Amapawundi. Kuyohereza mu Rwanda nta kiguzi ndetse no bemerewe kubikuza amafaranga ashobora kugera ku madorali ya Amerika 5000 badakaswe.

Serivisi za Diaspora Banking muri BK ziha inyungu kugeza kuri 12% buri mwaka, umuntu ufite konti yo kubitsa mu gihe cyemeranyijwe kuva ku kwezi kumwe kugera ku myaka itanu guhera k’ufite 300.000 Frw.

Mu gihe ufite iyi konti mu madorali akabitsa ahereye ku 50.000$ kuzamura azajya ahabwa inyungu kugeza kuri 1.5% buri mwaka.

Izi serivisi kandi ziha inyungu ya 8% ku mwaka, umuntu ufite konti yo kwizigamira iri mu mafaranga y’u Rwanda.

Abanyarwanda baba hanze kandi babasha kwaka inguzanyo mu madorali ndetse no mu Manyarwanda, bakayihabwa vuba bitabaye ngombwa ko bategereza igihe kirekire ndetse ikishyurwa mu gihe kigeze ku myaka 20.

Uretse izo serivisi Habyarimana yavuze ko kandi kuri ubu bashyizeho itsinda ridasanzwe rishinzwe kwita ku Banyarwanda baba mu mahanga ribafasha kubona serivisi za banki, nko kubitsa kubikuza no kubona inguzanyo, ariko bakabafasha ku bijyanye no gushora imari, no kubona izo serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga n’izindi zitangwa na bya bigo.

Ati “Nubwo izo gahunda zihari, ariko iyo habaye Rwanda Day nk’uku Abanyarwada baba mu mahanga bakaza, tubazanira ibisubizo by’ibibazo bari bafite. Bidutera imbaraga kuko, batubwira ibyo bifuza tugasubira mu kazi tukabikoraho ku buryo tubona ibisubizo by’bibazo byabo.”

Yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiriye kumenya amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda byaba gukora ubucuruzi, kwizigama n’ibindi, akabasaba kubagana kugira ngo bafatanye kugira ngo na BK Group isubize ibibazo byose bafite muri zio gahunda ntagisigaye inyuma.

Yibukije Abanyarwanda baba mu mahanga ko BK Foundation yashinzwe igamije gufasha mu bijyanye no gusobanukirwa serivisi z’imari, kwita ku burezi ndetse n’imishinga yo kubungabunga ibidukikije ishingiye kuguhanga udushya, akabasaba ko hagize uwifuza gufatanya na BK Group muri uru rugendo byaba ari amata abyaye amavuta, mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages