Ikigega nyarwanda cy’ishoramari (BPI: Business Partners International Rwanda) cyibukije ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse bashoshobora kwibonera miliyoni 30 kugeza kuri 600 z’amafaranga y’u Rwanda, ko hari amahirwe yo guhabwa inkunga yo kwagura imishinga yabo nk’uko babyifuza.
Mu nama n’urubyiruko rwikorera (Young Entrepreneurs) ruri mu ishami ry’Urugaga rw’Abikorera (PSF: Private Sector Federation) ku wa 24 Nzeri, umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BPI Rwanda, Eric Rutabana, yavuze ko iki kigo gishaka ko nta rubyiruko rw’u Rwanda ruryamisha imishinga cyangwa se ngo n’iyo rwatangiye ihagarare, bitewe no kubura ubushobozi n’ubakurikirana.
Rutabana yagize ati “Inkunga BPI Rwanda itanga, ni ugushora imari ikomatanyije n’ibindi bikorwa nyongeragaciro ku mishinga mito n’iciriritse ya ba rwiyemezamirimo, umuntu umwe, abafatanyije cyangwa imishinga ihuriweho na benshi, ku buryo igishoro gikwiye n’ubundi bufasha bitangwa hagendewe ku byifuzo by’ubishaka.”
Rutabana yongeraho ko iyi mishinga bemera gufasha ari iya buri wese, ariko bibanze ku bagitangira, kuko ari bo bahura n’ikibazo cyo kubura aho baka iguzanyo nta ngwate.
Yagize ati “Iyo ufite iki gishoro dusaba, igikurikiraho ni ukwiga ibikorwa byawe tukamenya niba byunguka, uri inyangamugayo, cyangwa se ufite ubushake n’ubushobozi bwo gukurikirana ibikorwa cyawe. Turagufasha, kuko tutaka ingwate y’ijana ku ijana ku nyugu dutanze.”
Honore Usabimana, umwe mu bitabiriye iyi nama yari igamije gusakaza aya makuru no kubatayazi, yavuze ko bimushimishije kumenya ko yabona ubufasha mu mishinga ye byiyongera ku kuba batagutererana bagakomeza kukugira inama.



















TANGA IGITEKEREZO