Buri cyumweru cya mbere cy’Ukwakira hagati ya tariki 1- 5, Isi yizihiza icyumweru cyahariwe umukiliya, cyashyizweho n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryabo mu 1984, gitangira kubahirizwa mu 1892 na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi Mukuru wa BPR, Maurice Toroitich yavuze ko nk’ikigo gisanzwe imbere mu gutanga serivisi nziza mu Rwanda, iyi banki itakwibagirwa abakiliya.
Ati “Twahisemo gahunda yo kwakira neza abatugana atari uko bidufitiye akamaro gusa, ahubwo kuko biri no mu murongo umwe n’icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere ubukungu bushingiye kuri serivisi.”
Yavuze ko bazagira ubudasa muri serivisi za BPR, aho abayobozi bakuru bazamanuka ku mashami yo mu byaro no mu mijyi, bakihera serivisi abakiliya ndetse bakanatoza abakozi baho uburyo bwiza bwo kubakira.
Ati “Ibyo ntabwo tuzabikora gusa muri iki cyumweru ahubwo bizakomeza mu kazi kacu ka buri munsi. BPR kandi izongera imbaraga mu nkingi zayo ziyifasha gufata neza abakiliya.”
Izo nkingi ni ‘Ugutekereza icyo umukiliya ashaka mbere y’uko akivuga, Gukorana akazi ubushake n’imbaraga, guharanira ko abakiliya bayisanzuraho no guharanira ko abakozi bayo basobanukira neza serivi itanga’
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakiliya bato n’abaciriritse muri BPR, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko gufasha abakiliya bo ku mashami bagahabwa serivisi n’abayobozi ba banki, bizatuma barushaho kuyisanzuranaho.
Si ibyo gusa kuko bizanafasha abakozi b’amashami ba BPR kumenya uko batanga serivisi inoze, gusangira no gusabana n’abakiliya, kumenya ibibazo by’abakiliya no kubishakira ibisubizo n’ibindi.
Toroitich yakomeje agira ati “Icyo dusaba abakiliya ni ukutwegera batubwira n’ibitagenda neza. Hari aho tugeze ariko hari n’aho twifuza kugera mu gutanga serivisi inoze.”
Gukoresha ikoranabuhanga no kumenya agaciro k’umukiliya, ni zimwe mu mpamvu zituma BPR ikomeza kuza imbere mu gutanga serivisi zinoze kandi zishimirwa.
Ku wa 14 Kanama 2018, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, rwahaye BPR Atlas Mara, igikombe cy’uko yahize abamurika bose, mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 21, mu birebana no kwakira neza abayigana.



















TANGA IGITEKEREZO