Mu Ukwakira mu 2023 nibwo BRD yatangaje ko yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30Frw. Nyuma y’iminsi mike iyi banki yavuze ko izi mpapuro zaguzwe ku kigero cya 110.59%, bituma irenza intego yari yihaye, yinjiza miliyari 33.17Frw.
Biteganyijwe ko igice kinini cy’aya mafaranga yose kigomba gukoreshwa mu mishinga y’iterambere no gushyigikira ishoramari rirambye.
Mu mpera z’iki cyumweru nibwo BRD yatangaje ko igiye gukoresha 50% by’aya mafaranga (miliyari 15Frw) muri gahunda yo guha inguzanyo abari mu bucuruzi bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kugira ngo babashe kugura bisi.
BRD ivuga ko yafashe uyu mwanzuro kuko “gushyiraho imijyi ifite iterambere rirambye kandi yoroshye kuyibamo binyuze mu gushyigikira abikorera kugira ngo bashore imari mu bijyanye n’uburyo bwo gutwara abantu bunoze, biri muri gahunda zayo z’ingenzi mu kugera ku nshingano ifite mu bijyanye n’iterambere.”
Iyi banki ivuga ko iyi nguzanyo izaha ibi bigo ari iyo kugura bisi 200 Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugeza mu gihugu kugira ngo ifashe abazishaka kuzibona byoroshye.
Iti “Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yaguze bisi 200 mu kunoza uburyo bw’ingendo muri Kigali nk’uburyo bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’umushyikirano 2023.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Richard Tusabe, aherutse gutangaza ko kuba leta yaraguze izi modoka, bitavuze ko yasubiye mu gutwara abantu. Icyo yakoze, ni ugusuzuma ikibazo gihari, isanga hari icyuho mu Mujyi wa Kigali, yiyemeza kugira uruhare mu kugikemura.
Ati “Inyingo yagaragaje ko hari icyuho cya bisi 305. Dusuzuma uko zingana n’aho zakoreshwa dusanga ku ikubitiro twazana 200 […] ku buryo tuzizanye mu mujyi bitarenze ukwezi kwa Mutarama mu 2024, byaduha ishusho y’uko twakwihutisha kunoza imigendere mu mujyi.”
Yavuze ko Guverinoma yasanze kubwira abikorera ngo bagure bisi 200 icyarimwe, bibaremereye. Ati “Turavuga ngo reka twe tuzigure, tuzizane, turebe ko twazibaha mu buryo buboroheye.”
Ku ikubitiro aya masezerano y’inguzanyo yahise ashyirwaho umukono n’ibigo bitanu biri muri gahunda yo gutwara abantu birimo RITCO, Remera Transport Cooperative, City Center Transport Cooperative, Nyabugogo Transport Cooperative na Jali.
Biteganyijwe ko iyi nguzanyo bizahabwa izaba ifite inyungu ya 12% ku mwaka, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali hakenewe bisi zirenga 300 kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’umubare munini w’abakoresha uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu ukomeje kwiyongera.
BRD yashimangiye ko yiteguye gutanga inguzanyo yafasha mu kugura 70% by’izi bisi zikenewe.






Ibitekerezo 0