Umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) Alex Kanyankore yatangaje ko bamaze gushyiraho gahunda y’imyaka 5 izibanda cyane ku guteza imbere imishinga mito n’iciritse aho mu mwaka utaha bazashora agera kuri miliyari 60 z’Amanyarwanda.
Mu muhango wo kwishimira ibyo BRD yagezeho muri uyu mwaka, Kanyankore yavuze ko ari ngombwa kwishimira ibyagezweho ariko kandi bikaba n’umwanya wo kuganira, kungurana ibitekerezo, no gufata imirongo migari ituma ibikorwa bakora bikomeza kugirira akamaro abantu benshi.
Bimwe mu byishimirwa byagezweho na BRD muri uyu mwaka ni urugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye ya mbere n’iya kabiri, ndetse n’ibigo by’imari bito byagiye byongererwa ubushobozi.
Uyu mwaka BRD yari yashoye Miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda na miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka utaha izashora bikorwa by’iterambere.
Kanyankore, yatangaje ko kuva mu 2015 kuzagera mu 2019, BRD izashyira mu bikorwa gahunda yihaye y’imyaka itanu, yo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse binyuze mu ishami ryayo rishya ry’ubucuruzi.
Ibikorwa bizakorwa, harimo gushaka ubushobozi, gutanga ubufasha ku mishinga (Technical Assistance) gutera inkunga ubuhinzi n’ubworozi, gutanga inguzanyo ku banyeshuri, kubaka amacumbi ahendutse, ingufu z’amashanyarazi ndetse no kohereza ibicuruzwa mu Mahanga.
BRD kandi yishimira ko uyu mwaka urangiye hatangijwe ishami ryayo ry’ubucuruzi ku bufatanye na Atlas Mara. Iri shami ry’ubucuruzi (BRD Commercial) rizaba riyobowe ijana ku ijana n’uyu munyamigabane uzobereye mu by’Amabanki ku rwego mpuzamahanga.
Iri shami ry’ubucuruzi rya BRD rizajya ritanga inguzanyo cyane cyane ku mishinga mito n’iciriritse. Mu gihe byari bimenyerewe ko BRD itera inkunga imishinga minini, iri shami rizajya ritanga inguzanya zose ziri munsi ya Miliyoni cumu n’eshanu z’amanyarwnada (15,000,000Frws).



















TANGA IGITEKEREZO