Mu gihe u Rwanda ruri kwakira inama yiga ku gufasha abahinzi kubona serivisi z’imari, Umuyobozi wa Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, Alex Kanyankole, yabwiye itangazamakuru ko bafite intego yo kongera inguzanyo bagenera uru rwego.
Yagize ati “Mu nguzanyo BRD yatanze zikabakaba hafi miliyari 120 Frw, arenga miliyari 40 frw ari mu cyiciro cy’ubuhinzi n’ubworozi. Mu igenamigambi rya BRD kuva mu 2016 kugeza mu 2020 duteganya ko uyu mubare uziyongera, byibura tukaba twakongeraho agera kuri miliyari 80 Frw, mu myaka iri imbere kugeza muri 2020.”
Kanyankole yavuze ko Guverinoma z’ibihugu, imiryango mpuzamahanga, Banki Nkuru, banki z’ubucuruzi n’imiryango itari iya leta, bakeneye gukorana kugira ngo ibishobora gutuma ubuhinzi butera imbere bijye mu buryo.
Kugeza ubu nko mu Rwanda abaturage 98% bagerwaho na serivisi z’imari, ariko usanga mu nguzanyo zitangwa n’amabanki, izijya mu buhinzi ari 6%.
Ibihugu biriga uko byongera ishoramari mu buhinzi
Impuguke mu buhinzi zigaragaza ko uyu mwuga utunze Abanyafurika batari bake ariko byagera mu ishoramari rishyirwamo kimwe n’inguzanyo amabanki agenera uru rwego ugasanga biri hasi cyane.
Ni ikibazo cyahurije hamwe abasaga 200 baturutse mu bihugu hafi 30, bahuriye i Kigali mu nama y’iminsi itatu kuva kuwa 01 kugeza kuwa 3 Nyakanga 2016, biga uko hazamurwa uburyo abahinzi babonamo igishoro, ibihugu byigira ku bindi bifite intambwe bimaze gutera.
Umunyamabanga mukuru wa AFRACA, Umuryango uharanira iterambere rya serivisi z’imari ku bahinzi bo mu cyaro muri Afurika, Saleh Usman Gashua, yavuze ko uruhare rw’ubuhinzi mu iterambere rutajyanye n’imbaraga bushyirwamo, kuburyo hakenewe impinduka.
Ati “Mu bukungu bw’igihugu, ubuhinzi bushyiramo hagati ya 20 na 30 ku ijana. Hagati ya 60 na 70 ku ijana y’abaturage bagira uruhare mu bikorwa by’ubuhinzi muri Afurika, ariko igitangaje ni uko imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yerekana ko munsi ya 5% gusa aribo babona serivisi z’imari z’amabanki.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geradine Mukeshimana, yavuze ko Guberinoma y’u Rwanda yakomeje gufasha ubuhinzi binyuze muri BRD n’ikigega BDF, ubu ikaba iri gukorana na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, mu kunoza uburyo buhamye bwo gutera inkunga ubuhinzi.
Ati “Ni mu buryo buzaba bugaragaza neza ibijyanye n’ubwishingizi, uburyo inyungu ku nguzanyo zitangwa zagabanuka, ibijyanye no gutanga amafaranga igice kimwe kikaba inguzanyo ikindi kikaba inkunga, kugira ngo ibyo byose bihurijwe hamwe, bitewe n’ikimworoheye, umuntu abe yajya muri kimwe undi akajya mu kindi."
Minisitiri Mukeshimana yavuze u Rwanda rwifuza gushyiraho uburyo buhamye bwo gufasha abahinzi, cyane ko ubuhinzi ruteganya “ari ubuhinzi bw’umwuga aho kuba ubuhinzi bw’umuntu bw’amaramuko gusa”.





Amafoto:Luqman Mahoro




Ibitekerezo 0