Abakozi bagera kuri 30 baturutse mu mabanki atsura amajyambere yo mu bihugu by’Afurika bashoje amahugurwa y’iminsi itanu yari agamije kubungura ubumenyi ku gucunga ibigo by’amabanki mu buryo bw’icyerekezo kirekire n’icungamari ry’ibigega byo muri ayo mabanki (Treasury management) no gucunga imitungo ndetse n’imyenda.
Amahugurwa yateguwe na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) ku bufatanye n’Ishyirahamwe rihuza amabanki atsura amajyambere muri Afurika (AADFI); yitabiriwe n’ibihugu bitandatu; Botswana, u Rwanda, Kenya, Ghana, Zambia, na Nigeria.
Asoza ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi wa BRD, Kanyankore Alex yavuze ko mu kungurana ibitekerezo muri aya mahugurwa hagaragaye ikibazo gihuriweho n’ayo mabanki kijyanye no gukusanya amafaranga yo gutera inkunga imishinga.
Abihuriraho na Cyril A. Okoke, ushinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri AADFI, wemeje ko mu by’ukuri amafaranga adahagije ariko kandi n’ahari agomba gucungwa neza no kubyazwa inyungu bityo amahugurwa bahaye ayo
mabanki akaba yizera ko azagirira akamaro abayahawe n’ibigo bakorera BRD ifite igisubizo ku kibazo cyo gukusanya amafaranga ahabwa abanyamishinga
Ku ruhande rw’u Rwanda, aganira n’itangazamakuru Kanyankore yavuze ko hari uburyo bwo gukemura icyo kibazo; muri bwo ubwa mbere bukaba kugana ku isoko ry’imari n’imigabane kuko naho hashobora kuboneka amafaranga ashobora gushyirwa mu mishinga. Uburyo bwa kabiri buteganyijwe mu bufatanye BRD yagiranye na Atlas Mara ifite impuguke mubyerekeranye no gukora ubukangurambaga mu baterankunga ku buryo nabo bagiye gushyiraho akabo ikibazo kigakemuka. Abasoje amahugurwa bahawe ‘Certificates’ zemeza ko bahawe amahugurwa na AADFI ku bufatanye na BRD.
Mohamed A. Babangida, ushinzwe umutungo muri Banki y’ubuhinzi ya Nigeria yemeje ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bayitabiriye bose. Yihereyeho, mu magambo ye yagize ati “Ndizera ko noneho ubu nungutse ubumenyi bwisumbuye mu kugenzura imitangire y’inguzanyo muri Banki yanjye no gucunga ibihombo hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.” Nawe avuga ko nubwo hagaragara ikibazo cy’amafaranga make ariko n’ahari agomba gucungwa neza agakoreshwa icyo yagenewe.
Aya mahugurwa yagombaga kubera muri Cote D’Ivoire aza kwimurirwa mu Rwanda bitewe n’ikibazo cya Ebola cyagaragaye mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba.
Kanyankore akaba yanashishikarije abafite ibitekerezo byo guhangana n’icyo cyorezo ko babishyira ahagaragara bikifashishwa mukurandura iyo ndwaro ikomeje kwica abatari bake, cyane cyane muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO