Iki kigega kizwi nka Export Growth Facility (EGF), kije gukuraho inzitizi zakunze kugaragazwa n’abakora ibijyanye no kohereza ibintu mu mahanga, zirimo igishoro kidahagije, gusabwa ingwate n’inyungu ndende igihe bifuza inguzanyo mu mabanki no kugeza ibucuruzwa ku masoko yo mu mahanga.

Kuva muri Mutarama kugeza mu mpera za Nzeli 2015, ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda bifite agaciro ka 1, 384,310,000 mu madolari ya Amerika; mu gihe ibyoherejwe mu mahanga biva mu Rwanda bifite agaciro ka 426,200,000 z’Amadolari ya Amerika.

Umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankore, avuga ko icyo kigega kizaziba icyo cyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibiva mu mahanga, dore ko akenshi usanga abaka inguzanyo babaga ari abatumizaho ibintu mu mahanga gusa.

Yagize ati "Iki kigega kizatanga inguzanyo n’inkunga ku mishinga yo kohereza ibintu mu mahanga nk’imboga n’imbuto, gutunganya no kohereza ibikomoka ku buhinzi, inganda, ubukorikori n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Akomeza avuga ko muri uru rugendo rw’ibanze BRD izafatanya n’amwe mu mabanki y’ubucuruzi gutanga inguzanyo ku mishinga nk’iyi ikozwe neza. Ayo mabanki arimo Banki y’abaturage, I &M, Ecobank, n’Urwego Opportunity Bank.

Muri iki kigega inyungu izava kuri 18% yasabwaga n’amabanki ku nguzanyo ishyirwe kuri 11%, gitange ubufasha mu bya tekiniki nk’imicungire y’umushinga wongeyeho inkunga izafasha ufite umushinga gushaka amasoko no gukemura izindi nzitizi nto mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Umunyarwanda, koperative cyangwa kompanyi yiyandikishije muri RDB nk’ikora ubucuruzi buri hagati y’ibihumbi 50 na miliyoni by’amadolari, igaragaza ko izakora ubucuruzi bwinjiza amafaranga mu gihugu, yemerewe kwaka inguzanyo muri iki kigega.

Ikigega EGF kimaze ukwezi gitangiye, ku ikubitiro leta y’u Rwanda yashoyemo miliyoni 500 na BRD ishoramo izindi 500 ariko zizakomeza kwiyongera.

BRD imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyari 135 mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, imyubakire n’uburezi.

Muri gahunda y’imyaka itatu kuva 2016-2018, BRD irateganya kuba ikubye gatatu inguzanyo imaze gutanga zikava kuri miliyari 135 zikagera kuri 359.

Umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankore
Umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankore

[email protected]