Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono na Alex Kanyankole, Umuyobozi Mukuru wa BRD n’Umuyobozi wa BADEA, Dr. Sidi Ould Tah mu muhango wabereye ku cyicaro cya BADEA i Kharthoum muri Sudani kuri cyumweru taliki ya 12 Kamena.
Kanyankole yatangaje ko yishimiye bikomeye inkunga BRD yatewe na BADEA ndetse avuga ko ubu bufatanye buzakomeza kuranga aya mabanki yombi.
Ati “Twishimiye kwakira iyi nkunga izadufasha kunoza imitangire y’inguzanyo. Twizeye ko buzongerera BRD ingufu mu gutanga inguzanyo z’igihe kirekire ku Banyarwanda bafite imishinga by’umwihariko iri mu buryo buciriritse ndetse n’iyagutse.”
Yakomeje ashimangira ko BADEA yagize uruhare rukomeye mu kongerera ubushobozi no guteza imbere ibigo by’imari bito ndetse n’ibiciriritse ku mugabane wa Afurika, ubufasha bwatumye haboneka ubushobozi bwo kubona inguzanyo kuri ibi bigo mu Rwanda bworoha.
Umuyobozi wa BADEA, Dr. Sidi Ould Tah, ubwo yamaraga gushyira umukono kuri aya masezerano yatangaje ko bishimiye gukorana na BRD.
Ati “ BRD ni inzira iboneye leta y’u Rwanda ikoresha mu rwego rwo gushimangira iterambere rusange ry’ubukungu, n’imibereho myiza y’abaturage, bashyiraho imishinga yizwe neza igamije kubagirira akamaro.”
BADEA ni ku nshuro ya kabiri iteye BRD inkunga kuva muri 2012 ubwo batangiraga gukorana.
Inkunga ya mbere yanganaga na miliyoni eshanu z’amadorali ya Amerika.
Mu myaka ine, BADEA imaze gutera BRD inkunga ya miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika.
Mu ntego za Vision 2020 na EDPRS 2, BRD yihaye gahunda yo gukaza umurego mu gutanga inguzanyo ku mishinga y’abikorera itandukanye aho muri uyu mwaka wa 2016, iteganya gukoresha miliyari 86 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’ubukungu muri Afurika, yashyizweho nyuma y’ icyemezo cyafatiwe mu nama mpuzamahanga y’Abarabu yabereye i Algiers muri Algeria kuya 28 Ugushyingo 1973.
Iyi banki igizwe n’ abanyamuryango shingiro 18, bari mu ihuriro ry’ ibihugu by’Abarabu, ari nabo basinye amasezerano yo kuyishyiraho kuya 18 Gashyantare 1974.
BADEA ni banki mpuzamahanga yigenga ifite amahame igenderaho mu buryo bw’ imiyoborere ndetse n’ imicungire y’ amafaranga ikaba yaratangiye gukora muri Werurwe 1975 mu mujyi wa Khartoum ho muri Sudani aho ifite icyicaro.



















TANGA IGITEKEREZO