00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yatangiye gahunda yo kujya inama n’abakiliya bayo aho bakorera

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 September 2013 saa 06:51
Yasuwe :

Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (Banque Rwandaise de Development) yatangiye gahunda yo gusanga abakiliya bayo aho bari bakungurana ibitekerezo ku mikoranire hagati y’impande zombi; abakiliya bavuze ko bishimira iki gikorwa kuko bayigejejeho ibibazo byabo bayisaba gukorera hafi yabo.
Kuwa mbere tariki ya 9 Nzeri 2013, nibwo BRD yatangiye iyo gahunda yo gusura abakiliya bayo. Ku ikubitiro habanje abatuye mu ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba aho bahuriye mu karere ka Nyanza. Ibibazo (…)

Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (Banque Rwandaise de Development) yatangiye gahunda yo gusanga abakiliya bayo aho bari bakungurana ibitekerezo ku mikoranire hagati y’impande zombi; abakiliya bavuze ko bishimira iki gikorwa kuko bayigejejeho ibibazo byabo bayisaba gukorera hafi yabo.

Kuwa mbere tariki ya 9 Nzeri 2013, nibwo BRD yatangiye iyo gahunda yo gusura abakiliya bayo. Ku ikubitiro habanje abatuye mu ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba aho bahuriye mu karere ka Nyanza. Ibibazo bitandukanye by’abakiliya byagiye bikemurirwa aho, ibindi bikomeza kuganirwaho.

Abakiliya bayo bishimiye iki gikorwa, banasaba ko cyajya kiba kenshi. Gasana Gasipard, wagurijwe n’iyi banki amafaranga yamufashije kubaka hoteli Dayenu, imwe mu zikomeye mu karere ka Nyanza, yavuze ko kubasura byatumye bayigezaho ibibazo byabo kuko bamwe mu bo yahaye inguzanyo mu kubaka usanga inzu zabo zitezwa cyamunara mu gihe n’abandi usanga zigerwa amajanja.

Yagize ati “Kudusura gutya ni byiza kuko twungurana ibitekerezo, nibura tukayereka ibibazo byacu kandi tukayisaba kudufasha muri iki kibazo cyo gushaka guterezwa cyamunara imitungo yacu.”
Kimwe n’abandi, Gasana yasabye BRD ko mu gutanga inguzanyo byajya byihuta.

Ku rundi ruhande, Mukamurenzi Fortune, umuyobozi wa santeri yakira abakiliya ya Mater Boni Consilli iri i Huye, yavuze ko bagurijwe n’iyi banki amafaranga yo kubaka iyi nyubako kandi bakaba nta kibazo bagiranye nayo guhera mu 2009. Gusa yasabye ko byaba byiza ibegereye ishinga amashami yayo hirya no hino kuko bagorwa na serivisi zayo ziri kure.

Kanyankore Alexis, umuyobozi mukuru wa BRD, yavuze ko muri iyi gahunda, barimo gusura abakiliya bayo, bakaganira uko imishinga yabo batera inkunga ihagaze n’ingorane bahura nazo no kureba ahakenewe inguzanyo ngo ikomeze gufasha Abanyarwanda, kuko usanga iyi banki itanga inguzanyo ku bafite imishinga andi ma banki mu Rwanda atinya.

Kanyankore yakomeje avuga ko abavuga ko imishinga ishobora guhura n’ibibazo igahomba, ariko ko ariyo mpamvu baje ngo baganire na ba nyirayo.

Yagize ati “Guhomba hashobora kurebwa byinshi birimo nk’umubare hoteli yakira, abakozi ikoresha n’ibindi.”

Gusa yavuze ko abafite ibi bikorwa by’amahoteli bakomeza kugirana ibiganiro byihariye cyane ko batangiriye muri iyi ntara, nyamara ko ibi biganiro bizakomeza mu zindi no mu turere twose.

Ku bavuga ko iyi banki ibari kure, Kanyankore yavuze ko ari banki y’iterambere atari banki y’ubucuruzi isabwa kugira amashami hose.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwegera abakiliya babo, bashyizeho uburyo bwo kwegera ibigo ikorana nabyo bitandukanye byaba ibitanga ingwate ndetse n’ibyiga imishinga bibarizwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere.

Iyi banki itanga inguzanyo nini kandi zishyurwa mu gihe kirekire ku nyungu ya 15%. Muri iri shami rya Nyanza, iyi banki ihafite imishinga 71 itera inkunga. Iri shami ryakira abo mu turere twa Gisagara, Nyamagabe, Huye, Nyaruguru, Ruhango, Rusizi na Nyamasheke.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages