Iki kigo cyashinzwe tariki ya 25 Ukwakira 2019, ubu kikaba gikorana na kaminuza ya European Business University yo muri Luxembourg. Gikorera mu bihugu birimo u Bubiligi, Luxembourg, u Busuwisi, u Bwongereza, Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Nzamutuma yasobanuye ko iki kigo cyatangiye gihugura umuntu umwe, bagenda biyongera bitewe n’icyizere cyakomeje kugirirwa kugeza aho gitanga impamyabushobozi zirenga 90 muri uyu mwaka wa 2024.
Yagize ati “Icyo nakubwira ni uko twatangiriye ku muntu umwe, ubu tukaba dufite abanyeshuri tumaze guhugura barenga 200, hakaba hari n’abandi batangiye kwiyandikisha ku cyiciro gikurikiyeho cya 6. Ugenda ubona dutera imbere kandi uko CTC igenda itera imbere ni ko tugenda tubona abantu babona akazi ari benshi.”
“Uko umubare w’abantu biyandikisha cyangwa se baza muri aya mahugurwa ugenda uba munini, ni ko bagenda babona akazi. Umuntu ufite ubushake, abona bantu basanzwe bafite ubushake ni bo ba mbere babona akazi. Uwabonye akazi, ahita abwira n’abandi.”
Nzamutuma yatangaje ko CTC ikomeje kubona abayishyigikira, barimo ubuyobozi bwa Kaminuza yigenga ya Bruxelles, VUB (Vrije Universiteit Brussel) bwayihaye icyumba cyo gukoreramo mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku cyiciro cya gatanu.
Mu cyiciro cya gatanu, Nzamutuma yatangaje ko abahawe imyampabushobozi bakomoka mu bihugu birimo u Bubiligi, Luxembourg, Finlande, Autriche, u Bwongereza, Canada, u Rwanda, u Burundi, Sénégal, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, u Budage, Espagne na Togo.
Ati “Ni Abanyafurika bari mu bihugu byinshi bitandukanye. Ikintu twabonye ni uko uyu mwaka abantu bagiye bava muri ibyo bihugu barimo, bakaza kwitabira iki gikorwa. Twagize n’akarusho, hari abavuye mu Rwanda baje kwitabira uyu munsi, hari n’abaje gukorera ikizamini i Buruseli.”
Nzamutuma yasobanuye ko indi mpamvu ubwitabire bw’amahugurwa bwiyongereye ari uko ubumenyi butangirwamo bukenerwa cyane ku isoko ry’umurimo mu bihugu by’i Burayi kuva mu 2008, ubwo hashyirwagaho amategeko agenga inkomoko y’umutungo n’imari.
Ati “Ubwo rero banki na zo zishyiramo uburyo, bigatuma akazi kaboneka. Muri Luxembourg bakeneye abantu, barababuze ku buryo bavuze bati ‘Ubwo twabuze abantu bafite ubumenyi hano, tuzajya mu bindi bihugu gushakayo abantu’. Ni ukuvuga ko umuntu wo muri Afurika na we ashobora gukora muri Luxembourg.”
Nzamutuma yatangaje ko batangiye imikoranire n’inzego zitandukanye zashimye ibyo bakora, aho yahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda na Minisitiri w’Imari muri Luxembourg, buri wese amuha amugezaho gahunda ya CTC mu kongera ubumenyi mu bijyanye n’imari.
Amafoto yaranze iri tangwa ry’impamyabushobozi mu cyiciro cya Gatanu cya CTC
Amafoto: Jessica Rutayisire



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!