Ni mu birori byabaye ku wa 14 Kanama 2018, byitabirwa n’abacuruzi batandukanye ndetse n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka.
Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2018 ryatangiye ku itariki ya 26 Nyakanga rirasozwa kuri uyu wa 15 Kanama; ryamaze ibyumweru bitatu bitandukanye n’iminsi 14 ryamaraga mu myaka yashize.
Mu birori byabaye mbere y’umunsi umwe ngo risozwe, PSF, yahembye abamurika bagiye bahiga abandi mu byiciro bitandukanye babarizwamo, ibihembo nyamakuru bikaba byegukanywe n’Uruganda Nyarwanda rukora sima, Cimerwa, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, Rwandair na banki ya Equity Bank.
Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icy’uwahize abandi mu bukorikori cyegukanywe na Isubyo house of arts, icy’uwahanze udushya cyahawe Next Page, rwiyemezamirimo ukiri muto yabaye Byiza Vuba Construction, mu birebana n’Ikoranabuhanga cyegukanywe na Continuity Group, mu bamuritse ibikomoka ku buhinzi gitwarwa na Entreprise Urwibutso Nyirangarama n’aho Ameki Color ihiga abari mu cyiciro cy’inganda.
Mu bandi bahawe ibihembo harimo Ecobank yahize abatanga serivisi z’imari, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB cyahize abandi bose batanga serivisi z’ubwishingizi, Banki y’Abaturage, BPR Atlas Mara yahize abamurika bose mu birebana no kwakira neza abayigana na Misiri yahize abanyamahanga bose bitabiriye iri murikagurisha.
PSF kandi yanashimiye abacuruzi bahize abandi mu byiciro bitandukanye bahuriye mu ihuriro ry’abashoramari bagira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo no gutangiza imishinga iteza imbere igihugu (Golden Circle).
Igihembo cy’umushoramari mwiza cyahawe Egide Gatera, umushoramari w'umugore yabaye Hope Mpangare wa Speranza Group, Zia Murekatete yahembwe nk’umushoramari ukiri muto, uwateje imbere ubushabitsi (Business Promotion) aba André Bitwayiki, uwateje imbere serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga yabaye MTN Rwanda.
Bralirwa yashimiwe kuba ikora ibikorwa byinshi biteza imbere abaturage, mu gihe Mukanyarwanda Donatha yashimwe kuba mu ishoramari rye atirengagiza kurengera ibidukikije n’aho Ikigo Teklay gihabwa igihembo cy’umucuruzi mwiza utaranguza (Best Retail Outlet).
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye abikorera ku musanzu badahwema gutanga mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse abasezeranya ko guverinoma izabahora hafi ndetse ikaba ubufasha bwose bakeneye.
Ati “Guverinoma irashimira abacuruzi n’abashoramari bose kubera uruhare bakomeje kugira mu iterambere. Guverinoma y’u Rwanda kandi ikaba ibasaba kurushaho kongera ingano y’ibyo mukora haba mu bwiza no mu bwinshi kandi irabasezeranya ubufatanye buhorahora nk’uko twabyiyemeje.”
PSF igaragaza ko iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 500 baturutse mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, kugeza ubu abarisuye bakaba basaga ibihumbi 320.















Ibitekerezo 0