00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CIMERWA yiteguye guhangana na Sima ituruka hanze

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 7 March 2014 saa 10:10
Yasuwe :

Uruganda rukora sima mu Rwanda rwiteguye guhangana na sima ituruka hanze, kuko rugiye guhindura imikorere, rukava mu buryo buhenze rwinjira mu mikorere igezweho, idasaba umuriro w’amashanyarazi mwinshi. CIMERWA yifitiye icyizere nyuma yo kugirana amasezerano y’imyaka itanu n’Ikigo gicukura kikanatunganya Nyiramugengeri (PEC: Peat Energy Company), afite agaciro ka Miliyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda n’ubushobozi bw’uruganda bukikuba inshuro esheshatu.
Ubwo hashyirwaga umukono ku (…)

Uruganda rukora sima mu Rwanda rwiteguye guhangana na sima ituruka hanze, kuko rugiye guhindura imikorere, rukava mu buryo buhenze rwinjira mu mikorere igezweho, idasaba umuriro w’amashanyarazi mwinshi. CIMERWA yifitiye icyizere nyuma yo kugirana amasezerano y’imyaka itanu n’Ikigo gicukura kikanatunganya Nyiramugengeri (PEC: Peat Energy Company), afite agaciro ka Miliyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda n’ubushobozi bw’uruganda bukikuba inshuro esheshatu.

Ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu hagati ya CIMERWA Ltd na PEC (Peak Energy Company), ku wa 6 werurwe 2014, yo gutanga ingufu zo gucanira sima hakoreshejwe Nyiramugengeri, bigiye kongerera ubushobozi uruganda rwa sima ku buryo bafite icyizere ko umwaka utaha igiciro cya sima ikorwa na CIMERWA kizaba cyagabanyutse ku isoko. Ubu uruganda rwari rusanzwe rufite ubushobozi bwo gukora Toni ibihumbi 100, uruganda rushya rumaze kuzura ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora sima ingana na Toni ibihumbi 600 ku mwaka.

Ibi bigaterwa n’uko ubushobozi bw’uruganda bugiye kwiyongera nk’uko bitangazwa na Busisiwe Maria Legodi, Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA. Agira ati “Uburyo twakoragamo sima bwaduhendaga cyane, kandi bitwara umuriro w’amashanyarazi mwinshi cyane. Aya masezerano na PEC yo gukoresha ingufu zikomoka kuri Nyiramugengeri agiye gutuma dukoresha ingufu zitaduhenze kandi dukore sima nyinshi cyane ku buryo dufite icyizere cyo guhangana na sima ituruka hanze, haba ku bwiza ndetse no ku giciro.”

Ibi kandi bishimangirwa na Pierre Kalinganire, Umuyobozi Mukuru wa PEC, utangaza ko Nyiramugengeri kugeza ubu bacukura ikoreshwa ingana na ½, ko nta mpungenge z’uko isoko rizababana rizabarusha ubushobozi. Agira ati “Tumaze imyaka ine dukorana na CIMERWA; amasezerano mashya twagiranye atandukanye n’asanzwe, kuko ubundi twokoreshaga umwaka umwe, none twageze ku myaka itanu. Twizeye imikoranire irambye kandi itanga igisubizo ku isoko rya sima mu Rwanda. Aya masezerano afite agaciro ka miliyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda. Izi mbaraga tugiye gushyiramo zishobora gutuma nibura umwaka utaha igiciro cya sima ikorwa na CIMERWA kizahanga n’icy’ituruka hanze, kuko ubushobozi bw’uruganda bugiye kwikuba inshuro esheshatu.”

Akomeza atangaza ko nta mungenge zihari ko Nyiramugengeri izaba nke, kuko muri Toni 20,000 bacukura buri mwaka hakoreshwa kugeza ubu Toni 10,000. Ubushakashatsi bwakozwe kuri Nyiramugengeri mu Rwanda, buvuga ko hari nibura Toni zisaga miliyoni 100 z’uwo mutungo utanga ingufu, kandi PEC yiteguye gukorana na EWSA mu kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda. Ni ukuvuga ko mu myaka 30 iri imbere nta kintu na kimwe cyakoresha izo ngufu ngo zibe zashira nk’uko bitangazwa na Kalinganire.

PEC (Peat Energy Company) na REC (Rwanda Investment Group) ni ibigo bikorera muri RIG (Rwanda Investment Group). PEC itanga ingufu binyuze mu gucukura no gutunganya Nyiramugengeri, na ho REC ikaba yo yariyemeje gutanga ingufu zivuye muri Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu ndetse ikagira na CIMERWA, uruganda rwa mbere rwatangiye gukora sima mu Rwanda.

Mu Rwanda hari ahantu henshi hashobora gucukurwa Nyiramugengeri cyane cyane mu ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, ahari nyinshi hemejwe n’ubushakashatsi ni Gishoma, Busoro, Akanyaru na Akagera/Nyabarongo.

Busisiwe Maria Legodi, Umyobozi Mukuru wa CIMERWA na Pierre Kalinganire Umuyobozi Mukuru wa PEC bashyira umukono ku masezerano
Gukoresha Nyiramugengeri bizatuma ingufu z'amashanyarazi CIMERWA ikenera zigabanyuka. Igiciro cya sima na cyo gishobora kuzaganyuka
Inyubako nshya zimaze kuzura CIMERWA izagira ubushobozi bwo gukora Toni 600,000 za Sima ku mwaka
Inyubako z'uruganda rushya rwa CIMERWA

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages