00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COPEDU PLC yungutse asaga miliyari 2,69 Frw mu 2025

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 3 July 2026 saa 10:53
Yasuwe :

Ikigo cy’Imari, COPEDU PLC cyishimiye ko muri rusange gikomeje guhagarara neza mu bukungu, ndetse muri 2025 kikaba cyaragize urwunguko rw’asaga miliyari 2.69 Frw.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU PLC, Nyiraneza Vestine, mu nteko rusange y’abanyamigabane bayo yabereye mu Mujyi wa Kigali, hagarukwa cyane ku bikorwa byaranze umwaka wa 2025 muri COPEDU PLC.

Yagize ati ‘‘COPEDU PLC ihagaze neza muri rusange, nubwo ubukungu bw’Isi bwagiye bugira ibibazo bitandukanye twaharaniye gukomeza kubungabunga iterambere ry’ikigo cyacu.’’

‘‘Mu 2025 Tukaba twaragize urwunguko rw’asaga miliyari 2.69 Frw. Twabifashijwemo n’ubwitange n’umurava by’abakozi ba COPEDU PLC barangajwe imbere n’ubuyobozi bukuru n’abagize inama y’ubutegetsi, abakiliya bacu, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.’’

Umutungo wose wa COPEDU PLC wiyongereyo ku kigero cya 11% uva kuri miliyari 51 Frw, urenga miliyari 57 Frw.

Raporo ya COPEDU PLC y’umwaka wa 2025 igaragaza ko abagore bagize uruhare runini mu iterambere ryayo, dore ko bari bafitemo imigabane 5.682.000 ingana na 60%.

Mu nteko rusange kandi, abanyamigabane ba COPEDU PLC bahagarariye abandi bagize umwanya uhagije wo kubaza ibibazo bitandukanye banahabwa ibisubizo, byose biba ibiganisha ku iterambere ry’abakiliya b’iki kigo.

Muri uyu mwaka wa 2026, COPEDU PLC ifite intego yo kurushaho kwegera abakiliya bayo ibagezaho amakuru ku bicuruzwa na serivisi nshya yabateguriye.

By’umwihariko, izibanda ku gushyira mu bikorwa umushinga wo kubitsa no kubikuza hakoreshejwe abayihagarariye (agency banking), hagamijwe korohereza abakiliya batuye kure y’amashami yayo kubona serivisi z’imari bakeneye mu buryo bwihuse, bworoshye kandi bubegereye.

Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raïssa, yashimiye abakozi, abakiliya n'abanyamigabane b'iki kigo bakomeje kugira uruhare mu iterambere ryabo n'iryacyo
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU PLC, Nyiraneza Vestine, yatangaje ko mu 2025 iki kigo cyagize urwunguko rw’asaga miliyari 2,69 Frw
Abanyamigabane ba COPEDU PLC bamurikiwe uko umwaka wa 2025 wagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages