00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Crystal Ventures yungutse ikigo gishinzwe ishoramari hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 May 2023 saa 06:45
Yasuwe :

Kuva muri Centrafrique kugera muri Mozambique, ibihugu u Rwanda rufitemo ingabo n’ibindi bikorwa, muri Congo Brazaville na Bénin, ibikorwa by’ishoramari birarushaho kugwira binyuze muri sosiyete ya Crystal Ventures Ltd (CVL).

Crystal Ventures yashinzwe mu 1995, ubwo igihugu cyari kigisohoka muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye ibintu hafi ya byose bisenyuka.

Icyo gihe nta rwego rw’abikorera rwabagaho kandi ibigo bya leta byari bikeneye ibikoresho kuva ku mpapuro, ibyo mu biro n’ibindi kuko ibintu byose kwari uguhera kuri zeru ari na ho yatangiye yinjiza bimwe muri byo cyane cyane ibivanye ku isoko ryo hanze y’igihugu.

Uko imyaka yagiye ishira ubukungu bw’u Rwanda bukongera kwisubiranya, CVL yagiye ivugurura imikorere yayo ikanaziba icyuho cy’ibihombo by’ibigo biyishingiyeho bitungukaga neza, yisunze amabanki y’imbere mu gihugu.

Iyi sosiyete yaje kuba kimwe mu bigo binini bitanga akazi ku bantu benshi mu gihugu bivuye ku ishoramari ikora mu nzego zitandukanye nk’ubwubatsi bw’imihanda, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Kuri ubu ishoramari ry’iyi sosiyete ribarirwa muri miliyoni 500 z’amadolari.

Havutse ikigo gishizwe ishoramari ryo hanze y’igihugu

Nubwo zimwe muri sosiyete zishamikiye kuri CVL zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, mu 2021 iyi sosiyete yatangije Macefield Ventures Limited (MVL), ikindi kigo gishinzwe ibikorwa byo ku rwego mpuzamahanga.

Iki kigo bivugwa ko kiyoborwa na Elias Bayingana wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Inshingano ya MVL ni uguteza imbere ubutwererane mpuzamahanga mu by’ubukungu nk’uko umwe mu bayobozi muri guverinoma yabibwiye Jeune Afrique mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ati “Isoko ry’imbere mu gihugu ryagendaga riba rito, byadusaba kurenga imipaka yacyo kugira ngo duteze imbere ikigo.”

Inzego zirimo ubuhinzi, ubwubatsi, umutekano, ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni zimwe mu zashowemo imari hanze y’igihugu binyuze muri Macefield Ventures. Ifite ibigo igenzura cyangwa ifitemo imigabane mu bihugu bitanu birimo Centrafrique, Zambie, Zimbabwe na Repubulika ya Congo.

Umwe mu bahaye amakuru Jeune Afrique, yavuze ko MVL iteganya gufungura ibiro mu bihugu birimo Gabon na Cameroun.

Umushakashatsi muri Centre d’études africaines SOAS i Londres, Phil Clark, yavuze ko kuba u Rwanda rufite isura nziza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’intsinzi mu bikorwa byo muri Mozambique na Centrafrique birwemerera gukora nk’ibyo mu bindi bihugu kandi bikarwagurira andi mahirwe mashya mu by’ubukungu.

Muri Bénin, igihugu Perezida Kagame yasuye mu kwezi gushize, itsinda rya MVL ryakoze ku mushinga wo gutangiza ikigo gitunganya amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa ‘Granit’ na ‘Marbre’, umushinga uzakurikiranwa na sosiyete yo muri Bénin.

Real Contractor, imwe muri sosiyete za CVL yemerewe gutangira kubyaza umusaruro ibirombe bya diamant, zahabu na Nickel mu myaka 25 muri Centrafrique uhereye muri Nzeri umwaka ushize.

Yahawe amasezerano ayemerera kugira icyicaro cyo kohereza no kwinjiza zahabu na diamant.

Ishoramari rikomeye ry’u Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Centrafrique rirasubiza icyifuzo cyarwo cy’uko Kigali yaba izingiro ry’ibikorwa byo gutunganya amabuye y’agaciro no kuba inzira y’ubucuruzi bwa zahabu mu karere.

Miliyoni 200 z’amadolari zashowe muri Repubulika ya Congo

Muri Congo Brazzaville, amasezerano menshi yarasinywe ubwo Perezida Kagame yasuraga iki gihugu kuva ku 10 kugeza ku wa 13 Mata 2022 cyane cyane ajyanye no gushyiraho icyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi ahitwa Maloukou.

Biteganyijwe ko CVL izashorayo imari ingana na miliyoni 200 z’amadolari mu gihe cy’imyaka 20, uyu mushinga ukazakurikiranwa na Macefield Ventures Congo Holding aho uzaba uyobowe na Yvonne Mubiligi nyuma y’isinywa ry’amasezerano mu Ukuboza umwaka ushize.

Azaba akorana n’ikipe irimo Denis Christel Sassou Nguesso, Minisitiri ushinzwe guteza imbere ubufatanye bwa leta n’abikorera.

Yvonne Mubiligi ni umuyobozi mukuru wa sosiyete Stonegenix,yahawe ububasha bwo gushakisha zahabu muri Kanama 2022.

Hari andi masezerano yo kubaka icyambu cyo ku butaka cya Dolisie no gukurikirana imikorere yacyo yashyizweho umukono na Macefield Ventures byatumye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ashyizweho umukono, Perezida wa Congo agirira uruzinduko mu Rwanda anasura icyambu cyo ku butaka kizwi nka Dubai Port World gihereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Mu nzego Macefield Ventures yashoyemo imari harimo n'urw'ubwikorezi bw'ibicuruzwa
Ubucukiuzi bw'amabuye y'agaciro ni urundi rwego Crystal Ventures ifitemo ingufu mu bihugu nka Centrafrique
Macefield Ventures yasanze ubuhinzi ari urwego rudakwiye kwirengagizwa gushoramo imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages